× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Niba utajyanye nanjye Mwami sinshobora kugerayo - Pastor Jacques Bagaza mu ndirimbo ye nshya "Nshoboza"

Category: Artists  »  February 2023 »  Our Reporter

Niba utajyanye nanjye Mwami sinshobora kugerayo - Pastor Jacques Bagaza mu ndirimbo ye nshya "Nshoboza"

Pastor Jacques Bagaza ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya Zion Temple Celebration Center Dallas Fort Worth, yavuze ku ndirimbo ye nshya "Nshoboza" yishimiwe bikomeye n’bakunzi b’umuziki.

Mu minsi micye iyi ndirimbo imaze kuri YouTube, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 32. Ni indirimbo afata nk’isengesho rye ariko na none ikaba isengesho rya buri wese. Umwe mu bayikunze yanditse kuri Youtube ati " I’m a Ugandan and I don’t know kinyarwanda but I sing the song all day and feel blessed". Yavugaga ko atazi Ikinyarwanda, ariko ko ari gufashwa cyane.

Pastor Bagaza, usibye kuba umushumba ni n’imuramyi w’indirimbo z’Imana. Amaze igihe kinini ari umuramyi. "Nk’uko mwabibonye rero uyu mwaka wa 2023, twe muri Zion Temple Celebration Center twawise umwaka wo gusimbura. Mbese gusimbura ibibi dushira ho byiza. Ni muri urwo rwego rero nakoze indirimbo nshasha yitwa ’Nshoboza Mwami’" - Bagaza ni ko yavuze.

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ’Nshoboza’ "ni sengesho ryanjye bwite ariko kandi ni isengesho rya buri wese uzumva iyi Ndirimbo. Nk’uko mubizi ko tumaze imyaka nki 3 ishize turi mu bibazo bya Covid-19. Ubu turasaba Imana ngo izadushoboze uyu mwaka wose wa 2023 uzabe umwaka udasanzwe. Uzabe umwaka tuzagenda n’Imana yonyine ubwayo intambwe ku yindi kuko tutajyanye tutagera yo".

Ni indirimbo ifite inyikirizo igira iti "Ni wowe nzira nyuramo ingeza ku migambi umfitiye, uri imbaraga zanjye nirata, muri wowe ndakomeye, muri wowe nda mahoro. Nta na kimwe twabasha kwishoboza mu migambi yacu, Umwami wacu atabanye natwe".

Pastor Bagaza arakataje mu muziki

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA PASTOR BAGAZA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.