Ndahamya ko atari ubwa mbere wumvise ijambo "BEACON STUDIO". Ni byo kuko imaze kwamamaza mu gihe gito cyane imaze kuva ifunguye amarembo. Ni Studio y’agatangaza imaze gukurirwa ingofero n’abarimo ibyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu kwezi gushize Paradise yanyarukiye i Nyamirambo kuri 40, ivumburayo Studio itangaje yiwa BEACON STUDIO ifite ku mutima gushyigikira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma yo gutangaza iyo nkuru nziza, kugeza ubu benshi bari kuyirahira.
Mu bamaze kumva icyanga cyo gukorana nayo, harimo abafite amazina azwi muri Gospel mu Rwanda. Muri bo twavugamo Alexis Dusabe, Danny Mutabazi, Korali Hoziyana, Vumiliya Mfitiman n’abandi bafiteye imishinga itandukanye izajya hanze mu gihe kitarambiranye.
Alexis Dusabe uri gutegura igitaramo cy’amateka yise "Integrity Gospel Concert" kizaba tariki 21 Gicurasi 2023 mui Camp Kigali, imyiteguro mu buryo bw’imiririmbire ari kuyikorera muri BEACON STUDIO. Ibi byerekana ko iyo Sitidiyo iri ku rwego ruhanitse kuko irimo gutegurirwamo igitaramo kiri ku rwego rwa Afrika y’Iburasirazuba.
Vumilia agiye gusohora indirimbo yakoreye kuri BEACON STUDO
Impamvu ni uko mu bazakiririmbamo harimo amazina akomeye mu Karere ka Apotre Apollinaire w’i Burundi, David Nduwimana ukomoka i Burundi ariko utuye muri Australia, Bishop Aime Uwimana wo mu Rwanda, Prosper Nkomezi wo mu Rwanda na Alexis Dusabe wo mu Rwanda ari nawe uri gutegura iki gitaramo cy’imbaturamugabo.
Danny Mutabazi uherutse kwiyambazwa na Israel Mbonyi wanze kwinjira muri BK Arena mu gitaramo cye cyo kuri noheli ya 2022 atari kumwe n’uyu muhanzi wo muri ADEPR, nawe yanuriwe bikomeye n’icyanga cya BEACON STUDIO. Amakuru ahari ni uko indirimbo yahakoreye yajya hanze isaha iyo ari yo yose kuko yarangiye rwose.
Danny Mutabazi kugira ngo umenye uwo ari we neza unabihuze n’urwego ruhanitse rwa Studio ari gukoreramo ariyo BEACON STUDO, ni umuramyi usigaye yandikira abahanzikazi Vestine na Dorcas, ubanza abuze ho gato bamutegereza bakazasohora indirimbo ari uko yabonetse.
Umwanditsi w’agatangaza akaba n’umuramyi w’umuhanga, Danny Mutabazi, nta handi yakorera hatari muri BEACON STUDIO
Amaze kubandikira indirimb ebyiri kandi zakunzwe bihebuje ari zo: "Isaha" na "Umutaka". Indirimbo ye "Umutangabuhamya" nayo yaramamaye cyane. Nguwo Danny wabegutse BEACON STUDIO. Aherutse kugirwa ’Brand Ambassador’ wa Resitora igezweho ku Gisimenti yitwa Hi Coffee.
Divine Nyinawumuntu, impano y’agatangaza umuziki wa Gospel wungutse ndetse akaba atanga icyizere cy’ejo heza mu muziki, ni umwe mu bari gukorera imishinga inyuranye muri BEACON STUDIO. Umunyarwanda yaciye umugani avuga ko umwana apfira mu iterura.
Si ko bimeze kuri Divine benshi bari kubona nk’inyenyeri y’ejo hazaza muri Gospel. Ibi unabibonera mu kuba Itsinda nka Kingdom of God Ministries, rimwegukana akaba ari umuririmbyi waryo. Kuba Divine ahisemo Studio ishoboye ya BEACON STUDIO, bizatumbagiza umuziki we, maze inzozi afite zibe impamo.
Uyu muhanzikazi biranavugwa ko mu cyumweru gitaha azasinyana amasezerano n’imwe muri Label yabengutse impano ye ikiyemeza kumufasha. Andi makuru dufite avuga ko indirimbo yakoreye muri BEACON STUDIO yayifashijwemo na kizigenza Danny Mutabazi.
Ibi byose biri kumubaho nyuma y’uko yinjiye muri Kingdom of God Ministries - itsinda rikomeye cyane mu Rwanda mu muziki wa Gospel ryamamaye mu ndirimbo "Nzamuhimbaza". Nguwo Divine watanze abandi kumenya uburyohe bwo gukorera muri BEACON STUDIO. Ni wowe usigaye?
Divine witezweho gukora ibitangaza muri Gospel ari mu mfura za BEACON STUDIO
Hoziyana Choir ntawe utayizi kuko imaze imyaka irenga 50 mu muziki. Ifatwa nk’umubyeyi w’andi makorali yose yo muri ADEPR. Abo nabo uzababaze BEACON STUDIO bazaguha amakuru atariho ivumbi. Muri macye BEACON STUDIO ni Sitidiyo y’abanyamuziki byahamye, bamwe bazi neza umuziki kandi bawukunda, bakanakunda gukora umuziki ubereye ijisho.
Vumiliya aherutse gufatira amashusho y’indirimbo ye nshya kuri BEACON STUDIO. Niwe twakwita Umwamikazi w’umuziki wa Gospel mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda. Arakunzwe cyane muri iyi minsi wongere ngo arakunzwe. Uwo tuvuze, yarahiriye ko indirimbo ye nshya idashobora kujya hanze itarimo BEACON STUDIO.
Si abo gusa ahubwo hari n’abandi benshi barimo Jehovah Jireh Choir - korali y’abarokore b’abanyamujyi bamamaye kuva kera mu ndirimbo "Gumamo". Aba baririmbyi bamaze kuyoboka iyi BEACON STUDIO nk’uko atari ivumbi agera kuri Paradise.rw abihamya.
Ni wowe usigaye rwose. Nonese ba bandi barongera kwitwaza iki, abahoraga binubira serivisi zitanoze n’abavugaga ko bafite impano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ariko ko babuze ababashyigikira babafasha gutunganya ibihangano byabo kandi neza?.
BEACON Studio, ni inzu itunganya umuziki iherereye i Nyamirambo kuri 40, ikaba ishyize imbere gushyigikira umurimo w’Imana ukorwa n’abahanzi, abaririmbyi, abapasiteri, abavugabutumwa, abanyamakuru n’abandi bose bafite inyota yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Nyuma yo gusanga hari icyuho muri serivisi zimwe na zimwe kandi nkenerwa muri Gospel, BEACON STUDIO yaje kubikemura ndetse nawe n’ubasura uzabona ko ije ari igisubizo. Ushobora kwibaza icyo ije kunganira muri Gospel, na serivisi batanga, ariko humura ni byo tugiye kugarukaho.
Alexis Dusabe mu bazi neza uburyohe bwo gukorera muri BEACON STUDIO
BEACON STUDIO batanga serivisi zirimo Audio Production (Gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi), Video Production (Gutunganya indirimbo mu buryo bw’amashusho), Shooting Room (icyumba bafatiramo amashusho yaba ay’indirimbo cyangwa ikindi gihangano, ibiganiro byo kunyuza kuri Youtube, Televiziyo n’ahandi);
Live Recording (Bwa buryo bugezweho bwo gufata amashusho y’indirimbo imbonankubone), Practice Room (Aho abahanzi n’abaririmbyi bitoreza cyangwa basubiriramo indirimbo), Sound System (Ibijyanye n’ibyuma bikoreshwa mu bukwe, ibitaramo, n’ahandi) n’izindi.
BEACON STUDIO ni GOSPEL 100%. Ibi bisobanuye ko muri iyi studio bakira gusa abakora ibihangano bijyanye no kwamamaza ubutumwa bwiza. Ni wo mwihariko wabo. Ni ikintu cyo kwishimirwa cyane ko mu Rwanda habonetse STUDIO yizewe igamije gushyigikira Gospel.
Twagarutse cyane ku ijambo gushyigikira, ariko reka tugusobanurire neza nawe urabyumva. BEACON STUDIO ifite ibikoresho bihambaye by’akarusho bakaba barakubise hasi ibiciro.
Nugerayo ukareba ibikoresho byabo bihambaye, abakozi b’abahanga kandi b’abanyamwuga, ukumva n’igiciro bazaguca, uzahamanya n’umutima wawe ko koko bazanywe no gukorera Imana. Ndavuze ngo ntibahenda kuko ibiciro byabo byoroheye buri wese.
Ni abanyamwuga bujuje ibyangombwa, bakaba ari n’abakozi b’Imana mu buzima busanzwe kandi buje ubuhamya bwiza. Ubwiza bw’iyi Studio ya BEACON STUDIO, ubunyamwuga bw’abyikoramo na serivisi nziza batanga, bimaze kurambagizwa na ba kizigenda muri Gospel nyarwanda.
Ukeneye imwe muri servisi zitangwa na BEACON STUDIO, wabasanga i Nyamirambo kuri 40 cyangwa ukabahamagara kuri telefone ikurikira: 0788633875
Paradise.rw iguhitiyemo BEACON STUDIO
Bafite ibikoresho bihambaye
Gukorera ikiganiro cyangwa indirimbo muri BEACON STUDIO ntako bisa!!
Indirimbo ukoreye muri BEACON STUDIO iboneka mu gihe gito cyane
Muri BEACON STUDIO, umukiriya ni Umwami n’Umwimikazi
Iki gitaramo kizaba ari uburyohe, imwe mu myiteguro yacyo iri kubera kuri BEACON STUDIO. Gura itike yawe hakiri kare
Umurimo w’Imana urakomeje baze tujyere muriyi studio
Project yawe bayiguhera kugihe rwose