Akenshi mu ntangiriro z’umwaka usanga abantu benshi bakora ibishoboka byose kugira ngo bajye ku myako nk’uko ab’ubu babivuga. Kimwe mu bishobora gutuma umuntu yaka harimo kwita ku myambarire ndetse no ku musatsi. "Best Style Salon" ni imwe muri salon ziyemeje gusharamisha abatuye mu mujyi wa Kigali.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2026 Paradise yatembereye mu karere ka Gasabo ahazwi ku izina rya "Batsinda" mu gace kazwiho kugira ubucuruzi bw’ibiribwa bihendutse ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu. Ibi bijyana n’abaturage benshi b’abasirimu biganjemo urubyiruko. Benshi barashimira Best Style Salon - Salon y’inzozi ku buzima bwabo.
Muri uru rugendo rugamijwe kumenya uko umwaka wa 2026 watangiye, twanyarukiye muri Best Style Salon, ikaba salon ya mbere muri kariya gace ka Batsinda.
Gender balance muri Best Style Salon yatekerejweho. Ifite abakobwa bogosha neza, bagukoraho rikaka!
Ni salon itanga serivisi nziza z’akataraboneka. Ikorera mu nyubako nshya kandi ni muri etaje muri nivo ya mbere ku buryo byorohera buri muntu kwinjiramo.
Ni salo ifite abogoshi b’abahanga babifitemo ubumenyi n’uburambe kandi bazi kujyana n’ibigezweho nk’uko twabiganiriye n’abakiriya batandukanye twasanze muri iyi salon aho bishimiraga serivisi bahabwa.
Ba kimyozi ba Best Style Salon bazwiho kwambara neza. Isuku ni isoko y’ubuzima!
Imbere muri salon ni uko hasa. Bitewe n’isuku nta mubu wahakandagira
Iyo wicayemo wagira ngo uba uri mu ndege. Buri rukuta rufite ibirahuri byo kwireberamo (indorerwamo za karahabutaka
Umwe mu bakiriya utarashatse kwivuga izina kuri micro za Paradise yagize ati: "Kwiyogoshesha muri Best Style Salon nta ko bisa. Nishimira uburyo bakiramo abantu kandi bakaba batanga serivisi zihuse. Iyi salon itaraza wasangaga mara ibyumweru bitatu ntariyogoshesha kubera gutinya umuvundo, ariko ubu byaracyemutse."
Ibyerekeranye n’igihe byatekerejweho
Kimwe mu bintu abantu benshi bakunze kwinubira ni igihe kinini bamara muri salon bategereje kogoshwa bitewe n’uko hari salon usangamo abogoshi babiri cyangwa batatu.
Hari salon tutavuze izina twigeze gutembereramo bamwe mu bakiriya barahaguruka barataha bitewe n’uko bamaze isaha yose bategerejje, umwe mu bafite impano yo kwihangana aravuga ati: "Ahaa serivisi zo kwiyogoshesha hano zihabwa abarambije abarambiwe bagiye".
Best Style Salon yo ikaba yarakemuye iki kibazo dore ko ifite abogoshi benshi cyane ku buryo bitagusaba gutegereza iminota 10.
Abanyamahanga batekerejweho. Ku bantu bavuga ururimi rw’iringara nta rungu muri Best Style Salon.
Styles zose wazisanga kuri best style salon!
Ikindi ni salon ifite ibikoresho bihagije kandi bijyanye n’igihe nk’uko Paradise izabibagezaho hifashishijwe amafoto mu nkuru yacu itaha.
Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri: 788422722 | 0787610817