Mu mboneko z’ukwezi gushize mperutse gutemberezwa na Mwuka Wera mu gice cyuje amasimbi n’amarebe. Muri urwo rugendo sinari njyenyine kuko nari ndi kumwe na bagenzi banjye dusangiye imvune z’umwuga, nk’uko Yohana yari asangiye amakuba n’izindi ntumwa.
Muri urwo rugendo rw’akazi, naje guhura n’umwe mu bakobwa biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye tugirana ikiganiro. Muri icyo kiganiro byari ngombwa ko mu bisubizo atanga harimo idini asengeramo.
Gusa naje gutangazwa n’igisubizo nahawe aho yagize ati "Nta dini ngira". Ndamubaza nti "Ese kuki nta dini ugira? Ese nta rusengero ubarizwamo?" Aransubiza ati "Ntarwo’. Ndongera ndamubaza nti "Ese niba nta rusengero uteraniramo, ni gute wumva ushaka kuzavamo umuhanzi wa Gospel w’icyamamare, kandi abaramyi babarizwa mu nsengero?" Umukobwa aransubiza ati "Reka dukore akazi kanzinduye, nibambaza ndavuga idini nahozemo, ubwo ibindi tuzabiganiraho."
Nyuma y’iminsi nka 2 umukobwa yarampamagaye ambwira ibintu byinshi bitangaje byatumye azinukwa urusengero kugeza ubwo yemeye cya gitutsi kivuga ngo "Kabure idini!!". Mwakwibaza muti "Ese ni iki cyamukomerekeje?" Yambwiye byinshi ntarondora, ambwira ukuntu yarwaje umubyeyi ishuli rirahagarara kugeza ubwo atangiye gushakira ubufasha mu rusengero yibwira ko abo bera baziranenge bazamubona mu ishusho y’Imana.
Yagize ati "Muby’ukuri narakomeretse bihagije! Naje kugera ku bapasiteri babiri buri wese akanyereka ko azamfasha nkasubira ku ishuri, gusa siko byagenze kuko umunsi wo kumpa Minerval n’ibikoresho warageraga bikarangira buri wese ansabye ko twabanza tukaryamana. Nahisemo kubyanga bimviramo kumara imyaka ibiri narahagaritse kwiga".
Gusa ku bw’amahirwe, leta yaje kumenya ko yacikishije amashuli aza gusubizwamo aho kuri ubu ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuli yisumbuye. Yakomeje agira ati "Si ibyo gusa byankomerekeje! Nigeze kubona umuterankunga wo hanze, amafaranga akayanyuza ku mupasiteri twasenganaga yose akayirira akirengagiza ko umubyeyi wanjye afite ubumuga, kandi Mama ari intama ye!"
Gusa nyuma y’ibiganiro twagiranye mu bihe bitandukanye, uyu mukobwa yaje gusubira mu rusengero.
Ubwo James na Daniella biteguraga igitaramo bise "Ghathering of 100 Special Worship live concert cy’abantu 1000" umwe mu banyamakuru yabajije Rugarama James impamvu bahisemo gutaramana n’abantu bakeya bigendanye n’abakunzi benshi bafite.
Mu gusubiza iki kibazo, James yavuze ko iki gitaramo biteguye gusabana n’Imana mu buryo budasanzwe batambutsa ubutumwa bwa live ku buryo buzagera no ku bantu baba hanze y’igihugu n’abandi bantu bafite ibikomere bakuye mu nsengero bagahitamo gukurikira ubutumwa bwiza hifashishijwe imbuga nkoranyambaga. Yongeyeho ko mu busanzwe bifuzaga gutumira abantu 700 mu rwego rwo kwita cyane kuri sonorization.
Kuba hari abantu bafite ibikomere bakuye mu nsengero James abihuriraho na benshi dore ko hari abakomeje gutambutsa ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko basambanyijwe n’abiyitaga abashumba babo, abatekewe imitwe batwarwa amafaranga, abahagaritswe mu madini mu buryo budasobanutse, abakoze amakosa bagahagarikwa ibihano bitarangira, bakabura uwabasura ngo abibutse urukundo rw’Imana bagarurwe mu rwuri.
Mu minsi yashize, Umunyana Analyssa wamamaye nka Mama Sava kubera filime ‘Papa Sava’ akinamo, yahishuye ko amaze imyaka ibiri yaratenzwe (yarahagaritswe) muri ADEPR, ahamya ko yifuza ko yakomorerwa ibihano yafatiwe mu 2017. Ibi uyu mugore yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na IGIHE.
Mama Sava abajijwe icyatumye ahagarikwa muri ADEPR yavuze ko yazize gukina filime.
Ati “Uzi ko bantenze muri ADEPR ya Kumukenke, bampoye ko nagiye muri filime ni ukuri kw’Imana, ese ubu bakwisubiyeho ngasubira gusenga koko […] inama yarateranye babona ko nsigaye nkina filime kandi bo bizeraga ko umuntu aba akina ibintu byo kubeshya bitabaho, barampagarika.”
Mama Sava yavuze ko nta yindi myitwarire yari afite yatuma atengwa cyane ko yanaririmbaga muri korali, avuye mu y’abato agiye mu y’abakuru. Mama Sava ati “Njye bakimara kumpagarika numvise icyo bampoye nahise nigendera, nta minsi itatu yashize nahise nsuka. Uzarebe Papa Sava za mbere ntabwo nabaga nsutse rwose.”
Abajijwe ingaruka yatewe no guhagarikwa muri ADEPR, Mama Sava yavuze ko iza mbere ari uko bamuteye gutangira kuzenguruka mu nsengero zitandukanye zirimo n’aho aherutse guhanurirwa ibyo yise ibinyoma ubwo bamubwiraga ko azabana na Papa Sava nk’umugabo n’umugore.
Ibi byabaye kuri Mama Sava bihura neza n’ubuhamya bw’umwe mu bakobwa twakwita X Ku mpamvu ze bwite. Uyu mukobwa usengera mu itorero tutavuze akomeje guhera mu rungabangabo. Uyu mwana utuye i Nyamirambo aherutse gutangariza Paradise ko ubu yanze idini nyuma yo guhagarikwa na korali abarizwamo ubuyobozi bw’itorero butabizi.
Yagize ati "Mu minsi ishize nakiriye ubutumwa bugufi kuri WhatsApp mbuhawe na perezida wa korali mbarizwamo bumbwira ko mpagaritswe muri korali igihe kitazwi kubera iperereza ry’ibyaha nshinjwa".
Yakomeje avuga ko ibi byagendanye no kumukura ku mbuga za korali ndetse n’urwa ’Commission technique’ dore ko yari mu baririmbyi b’imbere. Icyamubabaje kuruta ibindi si uguhagarikwa ahubwo ni uguhagarikwa utazi icyaha wakoze. (Abize amategeko nka ba Dany Nzayisenga umukunzi wa Paradise murabyumva kundusha).
Avuga ko yamaze ukwezi kose asaba umuyobozi wa korali ko bahura bakaganira akamenya icyaha yakoze undi ’akamurya seen’. Yakomeje gutakamba dore ko atasinziraga ndetse n’ababyeyi bamubaza impamvu atakijya muri repetition akabura impamvu.
Nyuma y’ukwezi yaje guhura n’umuyobozi amubwira ko ngo akekwaho ubusambanyi ndetse n’ubusinzi. Yabajije ibimenyetso ndetse n’uwo basambana n’uwamubonye anywa inzoga birangira habuze ibyo bimenyetso.
Igitangaje nyuma y’iminsi mike yahise ahabwa urwandiko rusinyweho rumuhagarika muri korali itorero ritabizi, kuva icyo gihe abayeho mu buzima bwo kwigunga doreko nabaririmbyi babana muri committee bamuhaye akato. Ubwo mperukana nawe yari yarafashe umwanzuro wo gusengera mu rugo.
Ibi byatumye nongera guterwa ubwoba n’ubuhanuzi bwa Yeremiya wagize ati "Uwiteka aravuga ngo "Abungeri barimbura kandi bagatatanya intama zo mu rwuri rwanjye, bazabona ishyano". (Yeremiya 23:1). Ndetse nongera kwibuka ko handitswe ngo "Ubwoko bwanjye bwabaye intama zazimiye zijimijwe n’abungeri bazo, bazirorongotanisha mu misozi ziva ku musozi umwe zikajya ku wundi, zibagiwe ikiraro cyazo".
Paradise yaganiriye n’abashumba b’amatorero atandukanye twitsa ku kibazo kivuga ngo "Ni nde uzomora intama zakomerekeye mu nsengero?
Pastor Mutoni Joseline umushumba w’itorero rya Ennihakole Miracles Church akaba ari nawe washinze iri torero, yatangaje ko kimwe mu bibazo itorero rifite ari umubare munini w’intama zakomerekejwe n’abakazibereye icyitegerezo.
Pastor Mutoni Joseline yagize ati "Intama zakomerekeye mu nsengero akenshi bitewe no gufata abahanuzi nk’Imana bagatakaza umuyoboro muzima". Yagiriye abakristo inama yo kumenya no gusobanukirwa ijambo ry’Imana bakanamenya kugenzura imbuto z’abiyita abakozi b’Imana kuko Yesu ubwe yavuze ati ’Muzabamenyera ku mbuto zabo’.
Yakomeje avuga ko nk’umushumba ahura n’imbogamizi zo kuba mu bo ashumbye harimo abakristo bafite ibikomere bakuye mu nsengero zitandukanye. Yavuze ko akunze guhura n’abakristo basambanyijwe n’abahanuzi babakorera ’Deliverance’.
Rev. Alain Numa ubarizwa mu itorero rya Eglise Messianique Pour la Guerrison des ames au Rwanda riyoborwa na Apostle Serukiza Sosthene, yabajijwe ku byerekeye no komora abantu bakomerekeye mu rusengero bamwe muganira bakakubwira ati "Jyewe nterana online ngaturira online".
Rev Alain Numa yagize ati "Ibyo ngibyo nabyo si byo. Uwakomora n’abo bashumba bakuru’’! Yongeyeho ko abashumba beza bavuga Imana nyayo bakwiye gushyiraho session yo komora bagahera ku bashumba kugira ngo bagarurire ubugwaneza intama.
Yavuze ko hakwiye kuzabaho ubukangurambaga yise "Wecome Back" bwo kugarura intama zazimiye mu rwuri, bakagarurishwa ineza intama zigasenga zigakomera kugira ngo ejo cyangwa ejobundi hatazaza umuraba ukazinyeganyeza.
Pastor Justin Hakizimana akaba n’umuhanzi ushumbye itorero ryitwa "Imbaraga z’umucyo wa Krsto, yavuze ko aya madini abatiza abakristo ntabahe amakarita ntanabandike mu bitabo ngo abakurikirane byongera ubuzererezi.
Yavuze ko ku kuba hari abahanuzi binjiranye mu murimo w’Imana ibyaha ubusanzwe aba ari abapfumu bari barabuze ibyangombwa by’ubupfumu babibonera mu nsengero bahakomereza ubupfumu dore ko bafite amahembe abereka.
Yavuze ko abo bapfumu bageze mu matorero bazimya abahanuzi. Akaba yatanze umuti wo gukora ibiterane byinshi by’ubukangurambaga bugamije kwamagana aba bapfumu bo mu nsengero nk’uko habaho ibiterane byo kwamagana ibiyobyabwenge.
The Pink ni umwe mu bahanzi banditse amateka nk’umuraperi aho yabanje kuririmba mu muziki wa Secular nyuma akaza no gukizwa agatangira gusingiza Imana mu njyana ya Gospel aho azwi mu ndirimbo zirimo "Intwaro z’Imana" yakoranye na Gaby Kamanzi.
The Pink aganira na Paradise, yagize ati "Ubaye uri umukristo nyawe warakurikiye Imana ukagendana nayo ukayoborwa na Mwuka Wera neza, ntiwagwa mu mutego w’abiyambitse uruhu kandi ari amasega kuko Imana irinda abayo maze ikabahishurira ibyo bagiye guhura nabyo."
Rev Pastor Emmanuel Manirakiza ubarizwa mu itorero rya Pentecote i Burundi akaba umuyobozi mukuru wa Grupe Inshuti za Yesu Kristo, yavuze ko Kristo ari we wenyine wakomora izi ntama zakomerekeye mu nsengero, gusa asaba intama kudacika mu nsengero kuko hari n’abashumba bahamagariwe komora izi ntama zakomeretse.
Mu kwanzura iyi ngingo, ntitwakwirengagiza ko hari n’intama zavuye mu rwuri bitewe n’amakosa yazo aho gusaba imbabazi zikaba zarayobotse imbuga nkoranyambaga aho batambutsa inyigisho zicamo ibice itorero. Dukome urusyo ndetse n’ingasire.
Icyo buri wese asabwa ni ukwirebera mu ndorerwamo ya Kristo nk’uko Pawulo yagize ati "Mugere ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo". Kuko gufata icyitegerezo ku muntu runaka usanga iyo asubiye inyuma wowe.
Pastor Justin Hakizimana akaba n’umuhanzi yifuza ko habaho igitaramo cyo kwamagana abapfumu biyitirira ubuhanuzi bagasambanya intama nk’uko habaho igiterane cyo kwamagana ibiyobyabwenge
Pastor Justin Hakizimana ni umwe mu bashumba bakunda gusengera mu butayu
RV pst Just nkunda kagiraukuri numwe muba pst bakundagusengap