× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni isezerano rishya gusa! Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wamuritse Bibiliya y’abatabona (Braille)

Category: Bible  »  September 2023 »  Our Reporter

Ni isezerano rishya gusa! Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wamuritse Bibiliya y'abatabona (Braille)

Abafite ubumuga bwo kutabona bakorewe Bibiliya iri mu nyandiko ya Braille, yitezweho kubafasha gusoma no kumva ijambo ry’Imana batarisomewe n’abandi bantu.

Iyi Bibiliya yamuritswe tariki ya 8 Nzeri 2023, mu Karere ka Rwamagana. Ni Bibiliya yanditswe kubufatanye bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda n’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, NCDP.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur, yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba kuri ubu abafite ubumuga bwo kutabona bashobora kwisomera Bibiliya yanditswe mu nyandiko yabo izwi nka ‘Braille’.

Yavuze ko hari hashize imyaka isaga icumi iyi Bibiliya yandikwa ikaba yarangije gukorwa ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu gihugu cy’u Budage.

Ati “Izi Bibiliya z’abafite ubumuga bwo kutabona zigiye guhabwa amashyirahamwe y’abafite ubumuga ubwo nabo bazabasha kuzishyikiriza abafite ubumuga.”

Dr Mukarwego uri mu bafite ubumuga wigisha muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, yavuze ko bishimiye kuba babonye Bibiliya yanditswe mu buryo bwa Braille.

Ati “ Ni umunsi abafite ubumuga twishimiye cyane nta Bibiliya twagiraga ku buryo twisomera, iyo washakaga gusoma wabwiraga umuntu akagusomera cyangwa ugafata imashini umuntu akagusomera ukandika ukayishyira muri Braille. Ubu rero twishimiye ko hasohotse Bibiliya yacu, umuntu ubu yajya imbere y’abantu akigisha akoresheje Bibiliya yacu.”

Mukarubuga Thacienne wo mu Karere ka Rwamagana wavukanye ubumuga bwo kutabona, yavuze ko kugira ngo asome Bibiliya yifashishaga abana rimwe na rimwe agakenera gusoma badahari bikamugora.

Ati “Twasomerwaga ijambo ry’Imana ku buryo igihe cyose twakeneraga kuryisomera bitashobokaga, ubu rero bizatworohera kuko igihe cyose nzajya nkenera kurisoma nzajya nyisomera ntarindiriye gushaka abandi bantu bamfasha.”

Umukozi w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Mupenzi Edouce, yashimiye Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi Bibiliya, avuga ko izafasha abafite ubumuga kwisomera no kurushaho kwiga ijambo ry’Imana.

Yasabye amadini n’amatorero kudaheza abafite ubumuga mu nshingano zitandukanye ngo kuko nabo bafite imbaraga n’ubwenge ku buryo babikoresha mu mirimo itandukanye yo mu nsengero.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wamuritse Bibiliya y’abatabona (Braille)

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.