× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni inshuti magara! Israel Mbonyi avuye mu Buhinde gusezera Bishop Prophet Sibomana Samuel wimukiye muri Amerika

Category: Choirs  »  4 months ago »  Sarah Umutoni

Ni inshuti magara! Israel Mbonyi avuye mu Buhinde gusezera Bishop Prophet Sibomana Samuel wimukiye muri Amerika

Umuramyi nimero ya mbere muri East Afrika, Israel Mbonyi ukunzwe bihebuje mu ndirimbo "Nina Siri", byagaragaye ko ari inshuti magara ya Bishop Prophet Sibomana Samuel kugeza aho ava mu Rwanda akajya mu Buhinde kumusezera mbere y’uko yimukira muri Amerika.

Bishop Prophet Sibomana Samuel ni muntu ki?

Bishop Prophet Sibomana Samuel ni umugabo wubatse ufite umugore umwe witwa Nsekonziza Alice bafitanye abana batatu. Tariki 08 Nyakanga mu mwaka wa 2017 ni bwo aba bombi basezeranye imbere y’Imana mu birori by’agatangaza.

Bishop Prophet Sibomana Samuel ni izina rizwi cyane mu Iyobokamana mu Karere dore ko uyu mukozi w’Imana ari umuhanuzi ukomeye wahanuriye abantu banyuranye kandi bigasohora. Yabaye mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Buhinde na Leta Zunzee Ubumwe za Amerika ari kubarizwamo uyu munsi wa none.

Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana 9 akaba yarize muri Rusumo High School, akomereza Kaminuza mu Buhinde muri Anamalai Universtity aho yakuye impanyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no guteza imbere abaturage. Nyuma yaho yaje gukomeza amashuri muri Master’s mu bijyanye na ’Population Study’ (Demographic).

Yimitswe nka Bishop mu 2016 asukwaho amavuta na Bishop Rubanda Jacques. Afite Itorero ryitwa Shekinah Glory Church rikorera mu bihugu binyuranye birimo u Buhinde bafitemo paruwase nini na Uganda bafitemo amaparuwase abiri aherereye i Mbarara ndetse na Nakivale. Birashoboka ko no muri Amerika yahatangiza Itorero.

Mbere y’uko Bishop Prophet Sibomana ajya gutura muri Amerika, yakorewe agashya n’umuramyi w’inshuti ye cyane Israel Mbonyi wagiye kumusezera mu Buhinde aho yabaga n’umuryago we. Ni urugendo bagize ibanga rikomeye ariko hari amafoto yabo inyaRwanda yabonye bose banezerewe cyane ari naho twahereye tuganira n’uyu muhanuzi.

Umubano wa Israel Mbonyi na Bishop Prophet Sibomana ni uwa kera kuko bize muri Kaminuza imwe mu Buhinde, na nyuma yaho bakomeza kubana neza nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo byejejwe. Ntibakiri inshuti gusa, ahubwo basigaye ari nk’abavandimwe.

Mu 2016 Israel Mbonyi yatumiwe na Bishop Prophet Sibomana mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Shekinah Glory Church muri Uganda. Ni na bwo uyu muhanzi aheruka gutaramira muri iki gihugu gituranyi, ariko ubu agiye gusubirayo muri uyu mwaka nk’uko aherutse kubitangariza abakunzi be n’itangazamakuru.

Icyo gihe Mbonyi yahembuye benshi. Bishop Sibomana ati "Ni byo Israel Mbonyi namutumiye mu giterane muri Uganda, ndabyibuka ko twabonye Imana, abakristo baturutse mu bice bitandukanye by’Ubugande i Kampala n’ahandi henshi twahimbaje Imana. Muri make cyari igiterane cyatanze ibyishimo ku bakristo benshi batuye muri Uganda".

Mu ntangiriro za 2024, Israel Mbonyi yagiye mu Buhinde gusezera Bishop Prophet Sibomana n’umuryango we mbere y’uko bajya gutura muri Amerika. Kuba uyu muramyi yarahise ajya mu Buhinde nta kuruhuka dore ko hari hashize iminsi mbarwa akoze igitaramo kuri Noheli muri BK Arena, biragaragaza umubano ukomeye bafitanye.

Mu kiganiro na inyaRwanda ducyesha iyi nkuru, Bishop Prophet Sibomama Samuel yaduhishuriye amateka ye na Israel Mbonyi afata nk’umuvandimwe we. Ati "Amateka yanjye na Mbonyi atangirira mu gihugu cy’u Buhinde aho twahuriye tugiye kwiga kaminuza, ndi imbere kuri stage, Imana imbwira ko Israel Mbonyi azakomera akaba umuhanzi w’igihangange ku isi".

Arakomeza ati "Naramuhagurukije mu materaniro mbimubwirira mu ruhame abize mu Buhinde bose barabyibuka nk’ibyabaye ejo. Ibyo namuhanuriye byose yambwiye ko yabyiboneye n’amaso ye. No muri ino minsi yaje kunsezera hano mu Buhinde tumarana iminsi itatu mu masengesho, Imana imuha andi masezerano menshi".

Bishop Prophet Sibomana yavuze ko Israel Mbonyi ari umukozi w’Imana none ndetse n’ejo hazaza "kuko ashyigikiwe n’Imana, hari ibindi byinshi biri imbere muzabona Imana izamukoresha kubera ko dusenga Imana ivuga kandi ikanasohoza".

Bishop Prophet Sibomana Samuel avuga ko mu myaka irenga 10 ishize yabwiwe n’Imana ko Israel Mbonyi azaba umuhanzi ukomeye ku Isi. Umutima we uranyuzwe cyane kuko ibyo Imana yamubwiye byatangiye gusohora, ubu Israel Mbonyi ari gutigisa East Africa binyuze mu ndirimbo ziryohera kandi zikomora imitima ya benshi.

Israel Mbonyi niwe muhanzi rukumbi mu Rwanda wujuje BK Arena yakira abantu ibihumbi icumi. Yabikoze inshuro ebyiri mu bitaramo akora kuri Noheli byitwa "Icyambu Live Concert". Niwe muhanzi mu Rwanda ufite indirimbo ya Gospel yarebwe kurusha izindi, iyo ni "Nina Siri" imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 36 kuri Youtube mu mezi 7 yonyine.

Bishop Prophet Sibomana yemeje amakuru yo kwimukira muri Amerika, ati "Njye n’umuryango wanjye ni byo twimukiye muri Amerika guturayo, nkaba ariho ngiye gukomereza umurimo w’Imana nkoresha impano Imana yampaye yo gusengera abantu n’ubuhanuzi, gusa ningira iyerekwa ryo gutangizayo itorero nabyo nzabibamenyesha".

Avuga ko afatanyije n’aba Diaspora, bagiye gusenga babone Imana ikora ibitangaza. Ati "Hamwe n’Imana tuzahembura imitima ya benshi, abarwayi bazakira indwara, abandi Imana izabaha amasezerano, tuzahembura imitima yari yihebye, gusa buri wese azamenya umugambi w’Imana kuri we. Ibizakoreka ni byinshi, gusa mvuze make ariko Diaspora yitege byinshi".

Mbere yo kuvuka kwe byari byarahanuwe ko azaba ‘Umuhanuzi’ ukomeye ku isi

Mu bijyanye n’impano y’ubuhanuzi Bishop Prophet Sibomana Samuel yadutangarije ko yayihawe mu 2000 ubwo yari afite imyaka 16. Abajijwe na Inyarwanda.com aho impano ye yo guhanura ikomoka, yavuze ko mbere yo kuvuka kwe byari byarahanuwe ko azaba umuhanuzi ukomeye ku isi ‘Prophet’.

Yatangaje ko Imana yabihishuriye umuhanuzi witwa Karikofi Eraston, nawe akabibwira nyina [umubyeyi wa Bishop Prophet Sibomana Samuel] ko umwana atwite azamwita Samuel, akazaba umuhanuzi mpuzamahanga.

Mu magambo ye yagize ati: "Mu muryango w’iwacu hari umuhanuzi witwaga Karikofi Eraston yahanuriye Mama akiri umukobwa ko azasama inda, akazabyara umwana w’umuhungu uzitwa Samuel akazaba umuhanuzi mpuzamahanga".

"Nkiri muto nari mfite isezerano y’uko nzaba umuhanuzi, nyuma impano yaje intunguye ntangira kuzura imbaraga z’Umwuka Wera, ntangira kuvuga indimi nshya ubwo, ntangira gusenga amasengesho yo kwiyiriza ubusa y’igihe kirekire."

"Ubwo Imana inyongerera ubushobozi bwo gusengera indwara no guhanurira amahanga mu bihugu bitandukanye by’isi (India, RDC, Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi,..) ndetse ntangira no gusengera abantu kuri telefone bagakira indwara zitandukanye mu mpande zose z’isi".

Bishop Prophet Sibomana Samuel yatangiye umurimo w’Imana akiri muto, arererwa mu itorero rya Dave rikorera ku Gitega i Kigali, akaba yararirimbaga muri korali Apotres de Jesus. Mu 2003 Imana yamuhaye impano y’ubuhanuzi akiri muto ageze mu mashuri yisumbuye, kugeza uyu munsi akaba akiyikoresha.

Yaminurije mu Buhinde aho yagaragaye cyane mu bikorwa byo kubwiriza Abahinde, benshi bava mu byaha bakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye n’ibarurishamibare.

Bishop Prophet Sibomana Samuel yagiye arangwa no gukora ibiterane hirya no hino ku isi nka R.D Congo, u Burundi, u Buhinde, Uganda no mu Rwanda aho twavugamo nk’igiterane aherutse gukora cyabereye muri Four Square Gospel Church ku Kimironko.

Ubwo Bishop Rubanda Jacques wa New Jerusalem yimikaga Prophet Sibomana Samuel nka Bishop, yamusutseho amavuta, amwaturaho imbaraga n’amavuta yo kuba Umushumba Mukuru wa Shekinah Glory church ku isi. Yahawe inkoni y’ubushumba, Bibiliya nk’inkota azajya agendana ndetse yambikwa n’umwambaro w’abatambyi.

Bishop Prophet Sibomana Samweli yagiye gutura muri Amerika

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.