Muri uyu mwaka wa 2023, abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakoze akazi katoroshye ko gukora amajwi y’indirimbo byarimba bagakora n’amashusho, bimwe mu byafashije Abakristo kwegera Imana.
Nubwo buri muhanzi yakoze uko ashoboye mu mwaka wa 2023, hari batatu bakoze indirimbo nyinshi ugereranyije n’abandi bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Babiri ni abagabo, bakaba bamaze igihe kinini bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, na ho undi we akaba umukobwa ukiri muto, na we akaba yarashyizemo imbaraga zose afite kugira ngo abashe gusohora indirimbo nyinshi kurusha abandi.
Mu bucukumbuzi bwa Paradise.rw, abo bahanzi ni Bosco Nshuti, Israel Mbonyi n’Umulisa Cynthia umunyempano nshya mu muziki wa Gospel ariko wo guhangwa amaso kubera imbaraga azanye mu muziki. Muri bo ntawakoze indirimbo ziri munsi y’eshanu.
1) Bosco Nshuti
Bosco Nshuti ni we muhanzi wa mbere mu Rwanda wakoze indirimbo nyinshi kurusha abandi bose muri uyu mwaka wa 2023. Indirimbo yakoze muri uyu mwaka ni 9 ari zo Babwire, Ni Yo Yadukunze, Rukundo, Yanyuzeho, Ni Muri Yesu, Numvise, Mbaraga Zikiza, Uwambitswe, Nakwitura Iki.
Yashyize indirimbo ye ya mbere kuri channel ya YouTube muri 2019. Iyo ndirimbo yitwa Amaraso. Bivuze ko amaze mu muziki imyaka hafi itanu.
Kuri ubu ari mu bahanzi nyarwanda bakorana umwete kurusha abandi, kuko hari n’ubwo asohora indirimbo ebyiri mu kwezi kumwe, ukongeraho n’ibitaramo adasiba gukorera mu Rwanda no hanze yarwo.
Uyu muhanzi afite umugore akunda cyane witwa Tumushime Vanessa, akaba ari we umutera ingabo mu bitugu, bakaba barabyaranye ’umwana umwe w’umuhungu wavutse mu ijoro ryo ku wa Kane, ku itariki ya 7 Nzeri 2023, bamwita Ihirwe Nshuti Palti. Izina Palti risobanuye ko Imana ibatura.
Bosco Nshuti n’umugore we Tumushime Vanessa basengera muri ADEPR bakaba banaririmba muri New Melody no muri Korali Siloam yo muri ADEPR Kumukenke.
2) Israel Mbonyi
Israel Mbonyi ni izina rikomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umusore ukorera umuziki we mu Rwanda, na we akaba yarahize abandi mu gukora indirimbo nyinshi ugereranyije n’abandi bahanzi.
Indirimbo zose yakoze ni 9 zikaba zingana n’iza Bosco Nshuti. Impamvu ari uwa kabiri ni uko ebyiri muri zo yazisubiyemo, akazivana mu Kinyarwanda akazishyira mu Giswayile. Izo ni Yankuyeho Urubanza yahinduyemo Amenisamehe na Nzi Ibyo Nibwira yahinduyemo Malengo (Ya Mungu).
Izindi ni You Won’t Let Go, Nk’umusirikare, Nina Siri, Tugumane, Ndashima na Nita Amini.
Akarusho, indirimbo yakoze muri uyu mwaka, ebyiri muri zo ni zo ziyoboye urutonde rw’izo afite kuri channel ye ya YouTube zarebwe cyane.
Nina Siri imaze kurebwa n’abagera miliyoni 27 na ho Nita Amini yo ikaba imaze kurebwa n’abagera miliyoni 6.5. Yakoze mu Kinyarwanda no mu Giswayile, ibyatumye yigarurira n’imitima y’abo mu bihugu byose bikoresha Igiswayile.
Indirimbo yahereyeho ya mbere iri kuri channel ya YouTube yitwa Hari Impamvu yasohotse 2014 bivuze ko agiye kumara imyaka hafi 10 muri uyu murimo.
3) Umulisa Cynthia
Umulisa Cynthia ni uwa gatatu mu Rwanda mu bahanzi basohoye indirimbo nyinshi. Izo yasohoye ni zirindwi kandi ni zo ziri kuri channel akoreraho. Mu kwa Munani k’uyu mwaka yasohoye iyitwa Ni Yesu, akomerezaho Ubutware, Ni We Womora, Ubutayu, Ananipenda, Yesu Gwe Wekka n’Amasambu.
Uyu ni umuhanzikazi nyarwanda ukiri muto, uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akazinyuza kuri channel ya YouTube ya Jam Global Music, akaba ari na bo bareberera ibikorwa bye.
Ari mu bahanzi bakoranye umwete kurusha abandi ndetse wavuga ko ari uwa mbere kuko ni bwo akinjira muri uyu murimo. Amaze amezi atagera no kuri atandatu ariko ubu ari mu bitaramo byo kuzenguruka Afurika y’Iburasirazuba Ni Yesu Christmas Festival 2023, mu bihugu bitanu birimo u Burundi, u Rwanda, Kongo, Kenya na Tanzaniya.
Aba bahanzi bakoze uko bashoboye kandi uko bigaragara ni uko no muri uyu mwaka wa 2024 ugiye kuza bazakora izindi nyinshi kandi ababakurikira bagakomeza kwiyongera.