× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni Yesu Christmas Celebration Festival 2023 yageze mu Rwanda hamwe na Umulisa Cynthia

Category: Artists  »  November 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Ni Yesu Christmas Celebration Festival 2023 yageze mu Rwanda hamwe na Umulisa Cynthia

Nk’uko amaze igihe abitangarije Paradise, igitaramo Umulisa Cynthia yise ni Yesu Christmas Celebration Festival 2023 kizazenguruka Afurika y’iburasirazuba hafi ya yose, kirabura iminsi mike kikagera mu Rwanda.

Nyuma yo kuva mu Burundi ku itariki 10 Ukuboza uyu mwaka wa 2023, Umulisa Cynthia ukunzwe mu ndirimbo "Ni Yesu" azahita aza mu Rwanda, mu gihugu cye bwite. Ni vuba cyane ku wa Gatandatu ku itariki 16 Ukuboza 2023.

Iki gitaramo cye mu Rwanda kizabera kuri Hilltop Hotel Kigali, Remera-Giporoso. Amarembo azaba afunguye kuva saa kumi z’umugoroba. Saa kumi n’imwe zuzuye kizaba gitangiye.

Amatike yo kwinjira yakubiswe hasi bidasanzwe kuko ahasanzwe (regular) ni ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5,000 Rwf) gusa, ah’abantu bakomeye (Very Important Person VIP) ni ibihumbi icumi (10,000 Rwf) gusa;

Naho ah’abantu bakomeye kurushaho (Very Very Important Person VVIP) ni ibihumbi makumyabiri (20,000) gusa. Kwishyura ni ugukoresha ikoranabuhanga kuri online. Nta handi hatari kuri www.jamglobalevents.com.

Mbere y’uko atangira ibyo bitaramo azakorera mu Burundi, mu Rwanda, Uganda, Tanzaniya, na Kenya, Umulisa Cynthia yasohoye indirimbo nziza cyane yise "Ni we Womora".

Ikozwe mu buryo bw’amajwi gusa ikaba iri kuri channel ya YouTube yitwa Jam Global Music, akaba ari na bo bazamufasha mu bitaramo azakora.

“Ni we wenyine ubasha komora ibikomere duterwa na Satani, ni na we wumisha inkovu z’imitima zigakira hadakenewe muganga.”

Ushaka kumenya byinshi kuri ibi bitaramo, ushobora no kamwandikira kuri email : [email protected]. Instagram, Facebook na Twitter (X) izina akoresha ni Amb. Umulisa Cynthia cyangwa jamglobalevents.

Ntazabe ari wowe ubura. #NiYesuChristmasCelebrationFestival2023 #EastAfricaTour/Rwanda

Cynthia Umulisa yateguye ibitaramo bizenguruka ’East Africa’

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NIWE WOMORA" YA CYNTHIA UMULISA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.