Iyo uvuze izina "Murokore", abakunzi ba Gospel mu Rwanda bahita bumva umuhanzi Samuel Ndizeye. Iri zina ryaturutse ku gikundiro cy’imwe mu ndirimbo ze yise ’Murokore’.
Iyi ndirimbo igaragara kuri shene ye ya Youtube aho imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi icumi. Iyi ndirimbo ibyinitse ikaba iri mu njyana ya Zoulu, yakunzwe mu nsengero zitandukanye zo mu Rwanda, bitewe n’ubutumwa bukomeye burimo, aho uyu muhanzi yayiririmbye agaragaza ingororano zibikiwe abahisemo kuzinukwa ibyaha bagahitamo kwitwa ba Murokore.
Uyu muhanzi uzwiho gukunda gusenga cyane no gusoma ijambo ry’Imana, byatumye indirimbo ze zikundwa cyane bitewe n’amavuta zifite. Kuri ubu ntakibarizwa mu gihugu cy’u Rwanda ahubwo avuga ko Imana yamwimuriye mu gihugu cy’uBufaransa mu mugi wa Lille, aho akomeje kubwiriza ubutumwa bwiza, by’Umwihariko mu Bufaransa ndetse no mu Bubiligi.
Nyuma yo kwitabira igiterane gikomeye cyabereye mu gihugu cy’u Bubirigi aho yari yatumiwe n’itorero rya NAMUR, kuri ubu akomeje kwamamaza ubutumwa bwiza. Iki giterane yahuriyemo n’Umuhanzi Olive bita "Nshingira amabuye", kuri ubu nawe usigaye ubarizwa mu gihugu cy’u Bubirigi, cyasize Murokore yanditse izina rikomeye mu mitima y’abanyarwanda n’abandi banyamahanga baba mu gihugu cy’u Bubirigi.
Sam usigaye uririmba mu buryo bwa Live, abamukurikira bemeza ko kuva yagera ku mugabane w’uburayi, urwego rw’imiririmbire ye rwazamutse cyane. Ubwo yaganiraga na Paradise.rw, Sam yatangaje ko ubu yirundumuriye mu gukorera Imana, cyane ko ahamya ko ariyo Mission yatumye ajyanwa ku mugabane w’uburayi mu buryo nawe atatekerezaga.
Nyuma yo gushakisha ituro yatura Uwiteka rikaba umubavu uhumura neza, yahiisemo gusohora indirimbo "Shimwa", ikaba ikubiyemo amashimwe yose ahwanye n’imirimo itarondoreka Uwiteka yamukoreye muri uyu mwaka, harimo no kumwagurira imbago akerekeza ku mugabane w’i Burayi aho atekereza ko ubu ari intangiro yo kubwiriza ubutumwa Isi yose.
Iyi ndirimbo ikaba yiyongereye ku zindi ndirimbo zikunzwe nka: "Murokore", "Guma mu mwuka", "Kwa Yesu ni Sawa Sawa", "Ejo hazaza", "Yesu niwe Mazi", "Alleluiah", "Il est Viva", "Nzemera",..n’Izindi.
Asigaye atuye mu Bubiligi
Yakoze indirimbo y’ishimwe
Murokore yashimye Imana mu ndirimbi ’Shimwa’
RYOHERWA N’INDIRIMBO "SHIMWA" YA SAM NDIZEYE UZWI NKA MUROKORE