Umuramyi w’umunyarwanda "Freddy Don" uherereye mu gihugu cya Canada muri Province ya Vancouver (British of Colombia) muri District ya Surrey, kuri ubu yifatanyije n’abihebeshajwe n’amakuba mu ndirimbo "Ndi kumwe nawe".
Aganira na Paradise, Freddy Don yagize ati: "Mu bibazo byose waba urimo cyangwa ucamo Imana irakubwira ngo iri kumwe nawe Imana ikurinda nk’imboni yijisho ryayo."
Yakomeje agira ati: "Iyi ndirimbo nayifashijwemo n’umuhanzi witwa Manzi Music gusa ubutumwa buyikubiyemo bukaba bureba umuntu wese wumva yihebye, uwumvako byacitse, yibukeko Imana imubwira ngo "ndi kumwe nawe".
Yabajijwe icyo yungutse mu muziki kuva yatangira kuwukora. Yagize ari "Icya mbere, nungutse inshuti, icya kabiri harabantu babashije kubohoka kubera ibihangano byanjye, hari abantu nungutse bigendanye n’ubuhanzi".
Avuga ko kimwe mu bintu byamubabaje cyane ari ugukora ibihangano byiza ukabura amaboko cyane cyane kubura uburyo bwo kugeza ubutumwa bwiza Kubo bugenewe.
Bimwe mu bihe yahuye nabyo mu buzima bigatuma yiheba. Yavuze ko mu 2020 mu bihe bya Covid-19 yisanze ari wenyine, gusa ukuboko kw’Imana kuramuramira.
Amashusho y’iyi ndirimbo akaba azasohoka mu minsi ya vuba. Yavuze ko yiteguye gukorana n’abandi bahanzi bakomeye. Icyiyongereyeho, yunzemo ko bidahindutse umwaka utaha azasosohora EP y’indirimbo zifite amashusho agakora n’Igitaramo.
Freddy Don yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ndi kumwe nawe"