Kuri uyu wa Kane habaye amatora y’abayobozi b’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyarugenge mu iterambere (JADF).
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yayoboye inama y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere (JADF), akaba ari inama yarorewe Rev Alain Numa nka Perezida wa JADF Nyarugenge.
Atangiza iyi nama DEA Emmy Ngabonziza yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bafite mu bikorwa bitandukanye Akarere karimo gukora n’ibyo kamaze kugeraho.
Alain Numa uzwi muri MTN Rwanda amazemo imyaka imyinshi, niwe watorewe kuyobora ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyarugenge (JADF_Nyarugenge), akaba asimbuye Madamu Havugimana Francine.
Bernard Harushyabana ni we watorewe kuba Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF).
Rev. Alain Numa ni umupasiteri mu Itorero Shiloh Prayer Mountain Church, akaba n’umwe mu bayobozi muri MTN Rwanda. Ni CEO akaba na Founder wa Numa Tok itegura irushanwa ngarukamwaka rizwi nka Stars For Jesus ry’abana bari munsi y’imyaka 16.
Ibindi Paradise.rw izi kuri Rev. Numa ni ko ari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango All Gospel Today (AGT) uhuriwemo n’abakozi b’Imana mu byiciro biandukanye birimo abahanzi, abanyamakuru, aba Producers n’abandi.
Rev. Numa agiye kuyobora JADF Nyarugenge asimbuye Havugimana Francine. Bombi bafite icyo bahuriyeho ari cyo kuba ari abakristo ndetse bagiye banashyigikira mu buryo bukomeye abaririmbyi ba Gospel.
Havugimana Francine yigeze kuyobora ibihembo bya Groove Awards Rwanda ndetse akanabitera inkunga mu buryo bufatika dore ko ari mu batunze agatubutse. Rev. Numa nawe yagiye ashyigikira kenshi umuziki wa Gospel mu bitaramo by’abarimo Patient Bizimana, Alarm Ministries n’abandi.
Rev Alain Numa niwe Perezida w JADF Nyarugenge
Bernard Harushyabana niwe Visi Perezida wa JADF Nyarugenge
Amatora ya JADF Nyarugenge yabereye mu Nama yabaye kuri uyu wa Kane