× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

N’ejobundi yaraturamiye - Miss Elsa yagaragaje kunyurwa n’indirimbo ya Israel Mbonyi

Category: Entertainment  »  October 2022 »  Editor

N'ejobundi yaraturamiye - Miss Elsa yagaragaje kunyurwa n'indirimbo ya Israel Mbonyi

Indirimbo za Israel Mbonyi zikomeje kuryohera benshi barimo na Miss Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017.

Indirimbo "Yaratwimanye" ya Israel Mbonyi, yageze hanze tariki 13/09/2022, isohokana n’amashusho yayo meza cyane yafashwe mu buryo bwa ’Live Recording’. Ni indirimbo ifite iminota 15 n’amasegonda 37.

Iyi ndirimbo yarakunzwe mu buryo bukomeye dore ko abarenga ibihumbi 917 bamaze kuyireba kuri Youtube mu kwezi kumwe n’iminsi 3 gusa. Imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 2,180. Mu bakunze iyi ndirimbo, harimo na Miss Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017.

Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu, Miss Elsa Iradukunda yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter, agaragaza icyanga kiri mu ndirimbo "Yaratwimanye".

Miss Elsa Iradukunda yabaye Miss Rwanda 2017

Bitewe n’amagambo yasangije abantu, birashoboka ko iyi ndirimbo yaba ihuye n’ibiherutse kumubaho aho yafunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, ariko nyuma akaza kugirwa umwere.

Uyu mukobwa yanditse ati "Tuvuge ko yaciye inzira mu mazi aratwambutsa, nabyo si ibanga barabizi. N’ejobundi yaraturamiye #Yaratwimanye #IsraeMbonyi".

Amakuru Paradise.rw ifite ni uko Miss Elsa Iradukunda asengera muri Evangelical Restoration Church Gikondo. Avuka mu muryango ushyira imbere cyane indangagaciro za Gikristo. Mu mashusho y’abo mu muryango anyuzwa kuri Youtube muri iyi minsi, usanga mbere yo kugira icyo bakora, babanza kwirangiza Imana mu isengesho.

Miss Elsa aryohewe cyane n’indirimbo nshya ya Israel Mbonyi

Israel Mbonyi ubwo yari muri Israel

Israel Mbonyi araza ku isonga mu baramyi bakundwa n’abiganjemo urubyiruko

RYOHERWA N’INDIRIMBO "YARATWIMANYE" YA ISRAEL MBONYI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

What a talented Artist. A very heartfelt and nice gospel that heals the worried hearts.

Cyanditswe na: Clever TWAMBAZIMANA   »   Kuwa 16/10/2022 01:45