Indirimbo za Israel Mbonyi zikomeje kuryohera benshi barimo na Miss Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017.
Indirimbo "Yaratwimanye" ya Israel Mbonyi, yageze hanze tariki 13/09/2022, isohokana n’amashusho yayo meza cyane yafashwe mu buryo bwa ’Live Recording’. Ni indirimbo ifite iminota 15 n’amasegonda 37.
Iyi ndirimbo yarakunzwe mu buryo bukomeye dore ko abarenga ibihumbi 917 bamaze kuyireba kuri Youtube mu kwezi kumwe n’iminsi 3 gusa. Imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 2,180. Mu bakunze iyi ndirimbo, harimo na Miss Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017.
Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu, Miss Elsa Iradukunda yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter, agaragaza icyanga kiri mu ndirimbo "Yaratwimanye".
Miss Elsa Iradukunda yabaye Miss Rwanda 2017
Bitewe n’amagambo yasangije abantu, birashoboka ko iyi ndirimbo yaba ihuye n’ibiherutse kumubaho aho yafunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, ariko nyuma akaza kugirwa umwere.
Uyu mukobwa yanditse ati "Tuvuge ko yaciye inzira mu mazi aratwambutsa, nabyo si ibanga barabizi. N’ejobundi yaraturamiye #Yaratwimanye #IsraeMbonyi".
Amakuru Paradise.rw ifite ni uko Miss Elsa Iradukunda asengera muri Evangelical Restoration Church Gikondo. Avuka mu muryango ushyira imbere cyane indangagaciro za Gikristo. Mu mashusho y’abo mu muryango anyuzwa kuri Youtube muri iyi minsi, usanga mbere yo kugira icyo bakora, babanza kwirangiza Imana mu isengesho.
Miss Elsa aryohewe cyane n’indirimbo nshya ya Israel Mbonyi
Israel Mbonyi ubwo yari muri Israel
Israel Mbonyi araza ku isonga mu baramyi bakundwa n’abiganjemo urubyiruko
RYOHERWA N’INDIRIMBO "YARATWIMANYE" YA ISRAEL MBONYI
What a talented Artist. A very heartfelt and nice gospel that heals the worried hearts.