Umwe mu bakoreha imbuga nkoranyambaga ku izina rya Tito Hare (Tito Harerimana) ukurikirwa n’abagera hafi ku bihumbi ijana, yandikiye Meddy ibaruwa ifunguye nubwo bikomeje kuvugwa ko yirengagijwe.
Ibaruwa ya Tito Harerimana igira iti:
“Ku muhanzi dukunda Ngabo Médard (Meddy), Nk’umufana wawe ugukunda kandi ukwifuriza ibyiza byose Imana itanga harimo no gukomeza kwaguka mu muziki wawe, nkwandikiye iyi baruwa nuyibona uzansubize.
Mu by’ukuri iyo wasohoraga indirimbo nshya namaraga byibura icyumweru nyicuranga inshuro zitari munsi ya 30 ku munsi kugeza ubwo indirimbo yawe nyifashe mu mutwe (indirimbo zawe hafi ya zose ndazizi mu mutwe) na n’ubu ni ko bikimeze.
Kuva muri za 2008 niga mu mashuri abanza (Primary) nakundaga indirimbo zawe cyane icyo gihe nazifataga mu mutwe ntarinze kuzicuranga kuko nazumvaga akenshi kuri Radio Rwanda mu ndirimbo zasabwe saa 14:00, gusa aho nashyiraga urushinge hose narazihasanganga cyane cyane kuri Radio Salus, Radio 10, Contact FM, ….
Kubera ko icyo gihe zabaga ari zo ndirimbo ziyoboye mu Rwanda, icyo gihe hari hakigezweho icyo bitaga Top 10 ku ma radio menshi, wasangaga indirimbo zawe ari zo ziyoboye izindi.
Kuva icyo gihe nari mu rukundo rukomeye n’indirimbo zawe. Si byo gusa nawe naragukundaga kugeza n’uyu munsi, uko nakuraga ni na ko nagendaga mbona itandukaniro ryawe n’abandi bahanzi bo mu Rwanda, atari uko uri umuhanga mu kuririmba gusa ahubwo n’imyitwarire (discipline) yawe yari agahebuzo, nta bwo nkuzi mu nkuru ziri aho z’amafuti mu nkundura (saga) ya hato na hato nk’ayahozeho cyangwa ari ho uyu munsi. Uri umuhanzi warinze izina rye ku buryo n’utagufana akugomba icyubahiro.
Hari icyo nkwifuzaho, mu nshingano nyinshi ugira, mu mwanya wawe muto ni ukuri kora iyo bwabaga ukore mu nganzo uduhe indirimbo nshya pe! Ni ukuri kuva mu kwa mbere wasohora "Niyo Ndirimbo" twumvaga ko wenda bitinze mu kwa 5 uzaba waduha indi, ndabizi urabizi kundusha ko dukunda indirimbo zawe ariko ni ukuri umva ubusabe bwanjye n’abandi benshi batavuga uduhe indirimbo nshya.
Natangiye ngusaba ko nubona ino baruwa uzansubiza ariko n’iyo utansubiza ariko nubona ubu butumwa uzumve ko buvuye ku mutima w’ukwifuriza icyiza, ubundi wongere unezeze imitima yacu uduha indi ndirimbo nshya!
Sinasoza ntagushimiye ku bw’Impano yawe y’agatangaza Imana yaguhaye kandi n’uko wayikoresheje neza ikakugurira umumaro, umuryango wawe natwe tukanyurwa na yo.
Komeza waguke kandi ugwize, ukomeze ugire ubuzima buzira umuze wowe n’umuryango wawe.
Gira amahoro.
Yari umufana wawe UGUKUNDA: Tito HARERIMANA.”
Iyi baruwa yanditswe ku wa 16 Nzeri 2024, ahagana saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, ariko ku wa 17 bamwe batangira kuvuga ko Meddy yanze kuyisubiza nkana. Uwitwa Umusore Wibana kuri X yagize ati: “Meddy turamukunda, ariko ikibazo cye ni uko yiyumva cyane kandi akirya, ibintu bitari byiza na mba ku mukozi wa nyawe.
Ubu se tuvuge ko iyi Tweet (ubu butumwa bwo kuri X yahoze yitwa Twitter) atarayibona? Tekereza kwandika ibintu byinshi gutya Jama (inshuti) ntagusubize? Ubu se Meddy asubije Tito yaba iki?”
Gusa abandi bo bakomeje kuvuga ko Meddy ashobora kuba yaramusubije mu bundi buryo bitanyuze ku mbuga nkoranyambaga, nubwo abandi babihakana bakavuga ko na we akwiriye kubikorera ku mugaragaro nk’uko yabisabiwe ku mugaragaro.
Icyo abenshi bahuriyeho ni ugushyigikira Tito ko Meddy yaha abakunzi be indi ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana kuko iz’isi yazivuyemo.
Meddy yasabwe indi ndirimbo ya Gospel mu ibaruwa bivugwa ko yirengagije
Bamwe babona ko Meddy yatinze gusubiza ku bushake