N. Fiston ni izina rizwi muri Gospel mu gihugu cya Finland, dore ko ari we wateguye igitaramo gikomeye cyatumiwemo umuramyi mpuzamahanga Bosco Nshuti cyabaye mu mezi macye ashize.
Fiston Ndayisaba [N. Fiston] ni umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba atuye i Burayi muri Finland. Ni umwe mu mpirimbanyi z’iterambere ry’umuziki nyarwanda, aho awuteza imbere binyuze mu bitaramo atumiramo abahanzi baturutse mu Rwanda.
Fiston Ndayisaba ni umugabo wubatse, ufite umugore n’umwana umwe. Ni umunyarwanda uba i Espoo muri Finland, akaba asengera mu Itorero rya Pantekote ndetse ni umuramyi muri iryo torero.
Ubusanzwe ni umwanditsi w’indirimbo zisingiza Imana ndetse n’umutoza w’amajwi, akanategura ibitaramo bitandukanye muri Finland nk’umusanzu we mu guteza imbere umuziki nyarwanda. Tariki ya 7 Kamena 2025 yari yatumiye Bosco Nshuti mu gitaramo kandi "cyagenze neza cyane".
Urugendo rwe mu muziki rwatangiye mu myaka itanu ishize, indirimbo ye ya mbere akaba yarayise “Nipe Saha Modja.” Uhereye ubwo yakomeje gushyira hanze ibihangano bye, kugeza ubu amaze gusohora indirimbo zirindwi ndetse afite izindi zikiri muri studio. Ati: "Kugeza ubu mfite indirimbo zirindwi zamaze gusohoka ndetse n’izindi zikiri muri studio."
Uyu muramyi wo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel, avuga ko yinjiye mu muziki nyuma yo gusanga ari umuhamagaro w’Imana, kugira ngo asangize isi ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Intego ye ishingiye ku magambo yo muri Matayo 28:19-20, agira ati:
“Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatize mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”
Mu kiganiro na InyaRwanda ducyesha iyi nkuru, N. Fiston yavuze ko intego ye ari ugukoresha impano Imana yamuhaye, kugira ngo abantu bahinduke abigishwa ba Yesu, babatizwe bamwakira nk’Umwami n’Umukiza wabo.
Ati: "Ni ukugenda ahashoboka hose ku isi ku bw’ubuntu bw’Imana tugahindura abantu kuba abigishwa ba Yesu. Bakabatizwa bakakira Yesu kristo nkumwami n’umukiza. Tukabikora dukoreshe impano Imana yaduhaye."
Kuri ubu N. Fiston afite indirimbo nshya yise "Ni Yesu". Yavuze ko nyuma yo gutekereza ku rukundo rw’Imana, ashingiye ku magambo ari mu Abaroma 5:8 — “Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiriye tukiri abanyabyaha", yakoze mu nganzo agaruka ku rukundo ruhebuje Imana yakunze abatuye Isi.
Ati: "Yesu Kristo ni Umwana w’Imana, wadukunze mu buryo butangaje, ava mu bwami bw’ijuru aza hano ku isi, yemera kwambara kamere y’umuntu no gupfa ku musaraba kubera urukundo, kugira ngo: Aduhanagure ibyaha Yohana 1:29 kandi atugire abakiranutsi imbere yImana [2 Abako 5:21] ndetse atubere agakiza n’ibyiringiro iteka ryose [Yesaya 1:18]".
Indirimbo ze by’umwihariko inshya yashyize hanze mu minsi ishize "Ni Yesu", azitura buri wese utaramurikirwa n’Umucyo w’Agakiza, ndetse n’abakristo bose muri rusange.
Kugeza ubu mfite indirimbo zirindwi zamaze gusohoka ndetse n’izindi zikiri muri studio - N. Fiston
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NI YESU" YA N. FISTON