× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yuhiye imitima y’abari gutentebuka bakava mu byizerwa: Ibintu 3 nakunze mu ndirimbo ya Mutesi Gasana

Category: Artists  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yuhiye imitima y'abari gutentebuka bakava mu byizerwa: Ibintu 3 nakunze mu ndirimbo ya Mutesi Gasana

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu twabagejejeho inkuru nshya kandi nziza ivuga ko umukozi w’Imana Mutesi Gasana yashyize hanze indirimbo nshya iro mu cyongereza. Ubu nje kukubarira inkuru y’ibintu 3 navomye muri iyi ndirimbo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mutesi Gasana yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya "God of the Mid-Night" ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu kwizera Imana.

Mu byo nakundiye cyane “God of the Mid-Night Hour” ni uko ikubiyemo ubutumwa bw’amahoro bushishikariza abantu kurushaho kwizera Imana dore ko abantu benshi bakomeje gutentebuka bakava mu byizerwa bitewe n’ibihe bikomeye isi isohoyemo.

Nakunze kandi kuba yamamaje Yesu mu mahanga binyuze mu kuba yarakoze iyi ndirimbo mu cyongereza. Ni ikintu n’abandi bahanzi nyarwanda bakwiriye kumwigiraho, ubwo ndavuga abatarangira iyi nzira ivana benshi mu byaha.

Urubuga Statista rugaragaza ko abantu bumva ururimi rw’Icyongereza ku Isi barenga Miliyari 1 n’igice, naho imibare yo mu mwaka wa 2016 ivuga ko abantu bavuga kandi ururimi rw’ikinyarwanda ku isi hose ari Miliyoni 36.

Mu ndirimbo "God of the Mid-Night Hour", Mutesi Gasana hari aho agira ati: "God of the midnight when the gross darkness cover, no phone calls to make, you have been the God of the midnight hour I praised.God of the midnight hour."

Ugenekeranyije mu kinyarwanda, yashakaga kugaragaza ko Imana ihora ihari, kandi ko ikorera ibitangaza ku gihe cyayo, mu gihe cy’ijoro ry’umwijima utwikiriye umuntu.

Ikintu cya 3 nakunze ni uko yakoranye n’itangazamakuru mu kumenyekabisha iyi ndirimbo "umukobwa wabuze umuranga yaheze kwa nyina". Bahanzi, bahanzikazi, nimubyuke.

Muri iyi ndirimbo, uyu mubyeyi ashimangira akamaro ko kwizera Imana mu bihe byose by’umwihariko mu bihe bigoye. Muri iyi ndirimbo, uyu muramyi Mutesi Gasana a avuga ko Imana ari umunyampuhwe, kandi ko iboneka no mu bihe bikomeye no mu mwijima w’ijoro.

Mutesi Gasana wari mu mwuka w’ibihumuriza ubwo yahimbaga iyi ndirimbo, yifashishije ubutumwa buvuye ku ndiba y’umutima agamije guhumuriza no kwibutsa abantu ko bakwiriye gutekereza ku bwiza bw’Imana no gushaka kwayo.

Ubutumwa yibandaho mu myandikire ni ubuhamagarira abantu ku kwizera, kubabarira, no gukomeza umurongo w’ibyo Bibiliya yigisha.

Mutesi Gasana, ubusanzwe, ni umuyobozi w’umuryango Goshen Revival Ministries uzwi mu bikorwa by’ivugabutumwa.

Iyi minisiteri ifite icyicaro mu bwami bw’Imana bitewe no gukora ibiterane by’ububyutse bihuriza hamwe abakristo benshi n’abakizwa, mu rwego rwo kugera kuri benshi no kugarura ububyutse mu bantu batandukanye.

Uyu mubyeyi uzwiho kugira amavuta Atari amadahano akunze kubwiriza mu biterane bitandukanye. Kuba afite ijambo ry’Imana muri we akanayoborwa na mwuka wera bituma aho yabwirije haboneka iminyago myinshi.Ibi Kandi bituma mu myandikire y’indirimbo afite ukuboko kwiza.

Mutesi Gasana ni umwe mu baramyi bafite icyicaro mu Mitima y’abakunzi b’umuzuki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yamenyekanye mu ndirimbo nka "Ubambwirire", "Ijwi ry’umukunzi", "Ntiyakwibagiwe", "Waratumenye" n’izindi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.