Musenyeri Mar Mari Emmanuel yatewe icyuma n’umwicanyi wambaye umukara ubwo yatangiraga ikibwiriza muri Kiriziya y’Aborotodogisi yitwa Christ the Good Shepherd Assyrian Orthodox Church (Kristo Umwungeri Mwiza, Urusengero rw’Aborotodogisi bo muri Ashuri), hanze y’umugi wa Sydney muri Ositaraliya (Australia).
Ku wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024, abapolisi b’i Sydney, muri Ositaraliya, bataye muri yombi umusore w’imyaka 15 kubera gukekwaho gutera icyuma musenyeri n’abandi bantu batatu ubwo bakoreraga umurimo w’Imana mu rusengero rwa Orotodogisi rw’Abashuri.
Nk’uko New South Wales (NSW) ibitangaza, Musenyeri Mar Mari Emmanuel yarabwirizaga ubwo umusore wari wambaye yamusangaga, maze agatangira kumutera icyuma ku mutwe no ku bindi bice by’umubiri ahagana hejuru.
Abandi batatu, barimo Padiri Isaac Royel, bakomeretse ubwo bagerageza guhagarika uyu musore wajombaga musenyeri icyuma. Abayobozi baho bavuga ko muri aba bose ntawapfuye nubwo bakomeretse cyane, abandi bikaba bikabije.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa-Presse bibitangaza, ngo Polisi ntiyahise itangaza umwirondoro w’uwagabye igitero, ariko ivuga ko yari afite imyaka 15 gusa kandi ko na we ubwe yakomeretse bikomeye ku kuboko. Ifoto yazengurutse kuri X yagaragaye yerekana ko zimwe mu ntoki ze zaciwe.
Nyuma yo gutera musenyeri ibyuma, abatabaye na bo akabatera ibyuma kugera ubwo abari bari aho bamuciye intoki zimwe na zimwe, imyigaragambyo ikaze yahise iba myinshi hanze ya Kiriziya, bituma abapolisi babarirwa mu magana baza mu modoka baje gutabara, bitwaje ibirwanisho nk’uko ikinyamakuru The Telegraph kibitangaza.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika bibitangaza, ngo abashinzwe umutekano basabye itangazamakuru kudatangaza aho ukekwaho icyaha akomeje gufungirwa kugira ngo hatabaho indi myigaragambyo. Kiriziya yasabye Abakristo bayo gutuza mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’icyo gitero.
Iri tangazo rigira riti: "Turasaba amasengesho yanyu muri iki gihe. Ni ibyifuzo bya Musenyeri na Data ko namwe musengera uwabikoze. Turasaba kandi umuntu uwo ari we wese uri muri Kiriziya kumva ari mu mahoro, nk’uko Umwami n’Umukiza wacu, Yesu Kristo atwigisha."
Minisitiri w’intebe wa New South Wales, Chris Minns, yamaganye icyo gitero, avuga ko ibyabaye "biteye impungenge."
Mu magambo ye yagize ati: "Ibitekerezo byange n’amasengesho yange biri kumwe n’abahohotewe ndetse n’abarimo gukora ibishoboka kugira ngo baturindire umutekano." "Ni ngombwa ko abaturage bakomeza gutuza kandi bagakomeza kumva no gukurikiza amabwiriza ya polisi n’inzego zishinzwe ubutabazi."
Iyi Kiriziya ya Orotodogisi ya Ashuri, iherereye mu gace ka Sydney kandi igizwe n’Abakirisitu bahunze urugomo rwo mu burasirazuba bwo hagati (muri Ashuri cyangwa Assyria) bajya muri Ositaraliya. Iracyari mu gihe cy’igisibo gitegereje icyumweru cya Pasika, dore ko iyiKiriziya y’iburasirazuba yizihiza uyu munsi ku ya 5 Gicurasi.