× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gasabo: Polisi yafashe undi umusore ucyekwaho kwiba moto ubwo nyirayo yari ari muri Resitora

Category: Development  »  March 2023 »  Our Reporter

Gasabo: Polisi yafashe undi umusore ucyekwaho kwiba moto ubwo nyirayo yari ari muri Resitora

Ku wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Gasabo, yafashe umusore w’imyaka 26 y’amavuko ucyekwaho kwiba moto.

Yafatiwe mu cyuho amaze kwiba moto yo mu bwoko bwa Victor TVS RF 483 C, mu mudugudu wa Nyakabungo, akagari ka Gasanze mu murenge wa Nduba.

Ni nyuma y’icyumweru kimwe gusa muri aka Karere, mu mudugudu wa Kagara, akagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi, hafatiwe undi musore w’imyaka 32, wari wibye moto mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe, ayambuye nyirayo mu buryo bwa kiboko.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafashwe, biturutse ku makuru yaturutse kuri nyirayo ubwo yari amaze kuyibwa.

Yagize ati:”Twahawe amakuru n’umuturage ahagana ku isaha ya saa munani z’igicamunsi; ko yibwe moto ye ubwo yari ari muri Resitora afata amafunguro, asohotse arayibura aho yari yasize ayiparitse. Hatangiye igikorwa cyo gukurikirana no kuyishakisha, hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS, iza gufatirwa mu muhanda wa Gasanze-Nduba ku isaha ya saa yine z’ijoro.”

Abapolisi bakimara kumuhagarika, yiyemereye ko ari iyo yari yibye agamije kuyigurisha, kandi ko na nyirayo basanzwe baziranye, akaba yarayimwibye nyuma yo kumucunga yinjiye muri restora.

CIP Twajamahoro yashimiye nyiri moto wihutiye gutanga amakuru yatumye uwayibye afatwa ataragera kure, ashishikariza abatunze moto kuzishyiraho ikoranabuhanga rya GPS, kugira ngo byorohe kubona aho iherereye mu gihe yibwe, bifashe mu kuyishakisha.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nduba kugira ngo hakomeze iperereza, moto yari yibwe isubizwa nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.