× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Musenyeri Kolini yasabye urubyiruko gusigasira amahoro ababyeyi babo bagezeho

Category: Pastors  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Musenyeri Kolini yasabye urubyiruko gusigasira amahoro ababyeyi babo bagezeho

Musenyeri Emmanuel Mbona Kolini wigeze kuyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, yabwiye urubyiruko ko rufite umukoro wo kurinda amahoro ababyeyi barwo baharaniye kugeza ku gihugu n’abaturage.

Ni impanuro yahaye urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu rwitabiriye ibiganiro kuri demokarasi byateguwe n’ Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro (IRDP) n’abafatanyabikorwa barimo Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe gushyigikira Demokarasi, UNDEF.

Musenyeri Emmanuel Kolini usanzwe ari n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya IRDP, yavuze ko Isi imaze imyaka isaga ibihumbi bibiri iharanira amahoro ariko hari aho yagiye atagerwaho ku mpamvu zitandukanye.

Yavuze ko nk’u Rwanda by’umwihariko, hari igihe Abanyarwanda babayeho baharanira amahoro ariko kuri ubu yagezweho ari nayo mpamvu abakiri bato bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo bayasigasire.

Ati “Hashize imyaka ibihumbi bibiri, indirimbo yose yakabaye amahoro. Ibyo twakoze nabi ntimugire amahoro mubitubabarire ariko ibyo twaba twarakoze kugira ngo mugire amahoro mubisigasire kandi mugire uruhare.”

Musenyeri Emmanuel Kolini yifashishije Bibiliya, ahari amagambo yanditse mu gitabo cy’Imigani 17:1 ko “ Utwo kurya dukakaye turimo amahoro, turuta urugo rwuzuye ibyo kurya ariko rufite intonganya.”

Ati “Narya duke, narya imboga nkagira amahoro kuruta uko nakwitereka inkono yuzuye inyama zatetswe neza ariko nta mahoro. Ni byiza ko muturutse mu gihugu hose ariko nimusubirayo mugende mube intumwa z’amahoro.”

Yakomeje agira ati “Amahoro arakenewe, nta terambere ridafite amahoro. Tudafite amahoro nta kintu byaba bitumariye, mureke twese duharanire amahoro kuko niwo musingi w’iterambere n’imibereho myiza yacu.”

Urubyiruko by’umwihariko abakiri mu mashuri bagaragaza ko amahoro ababyeyi babo baharaniye kugeraho nabo bafite umukoro wo kuyasigasira.

Intaramirwa Nkurunziza Doreen wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye muri Notre Dame du Bon Conseil Byumba yagize ati “Nk’uko bahora babivuga nitwe mbaraga z’igihugu, urabizi ko amateka y’u Rwanda hifashishijwe urubyiruko, ibintu byose biri mu maboko y’urubyiruko.”

“Nitwe bo kubigira ibyacu, tukitabira gahunda za leta, tugakunda igihugu, bizatuma tubasha gusigasira ayo mahoro igihugu gifite.”

Mugwaneza Alex wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye yagize ati “Nk’uko amahoro n’umutekano ari inkingi y’iterambere, uruhare rwanjye nk’urubyiruko ni ugusigasira ibyagezweho kandi nkanakora ibisabwa kugira ngo igihugu gikomeze kurushaho kuba cyiza kurushaho.”

Source: IGIHE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.