Mu gihe abantu hafi ya bose batinya umurambo, urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburengerazuba cyane cyane muri Sierra Leone bo si ko bimeze. Batangiye kuvanga amagufwa y’abapfuye n’ibindi bintu bikorwamo ikiyobyabwenge bise “Kush.”
Mbere yo gutangira kuvanga amagufwa y’abapfuye n’ibindi bintu bikorwamo iki kiyobyabwenge, ubusanzwe Kush Cannabis ikunda no kwitwa K2 yakorwaga mu bimera byo mu butaka cyane cyane ibyo muri Afuganisitani, Pakisitani y’Amajyaruguru no mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Ubuhinde.
Kushi ni izina rikomoka ku misozi y’Abahindu yitwa Kush. Ubwoko bwa "Hindu Kush" bw’urumogi bwatangiye kujyanwa muri Amerika hagati mu mpera z’imyaka ya za 70, bukaba bwarageze ahantu henshi harimo no muri Afurika y’Iburengerazuba.
Ni urumogi bakunze kwita K2, Kush, rukaba ari uruvange rw’ibimera byatewe bivangwa n’indi miti rimwe na rimwe bishobora guteza akaga, bigacuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko, bikanyobwa nka marijuwana cyangwa Kokayine. Kuri ubu muri Sierra Leone, Liberiya na Guinea bari kongeramo ifu y’amagufwa y’abantu.
Aba basore bamwe na bamwe bo muri iki Gihugu cya Sierra Leone bamaze igihe bishoye mu bikorwa bitemewe n’amategeko, by’urugomo kandi bitarimo kubaha abapfuye n’imiryango yabo, byo gutaburura imirambo ishyinguwe mu marimbi, bagafata amagufwa yabo bakayavanga n’ibyatsi basanzwe bakoramo “Kush.”
Mu Murwa Mukuru wa Sierra Leone witwa Freetown, nk’uko raporo y’Ikinyamakuru 4News ibitangaza, imva zirenga igihumbi zimaze gucukurwa muri uwo mugi gusa. Birashoboka ko zarenga kuri izi ubariyemo n’iz’ahandi hataramenyekana aba basore baba bajya gucura.
Kubera ibi bikorwa bibi biri gukorwa na bamwe muri uru rubyiruko rwo mu Mujyi wa Freetown byo gucukura imva bagamije gukoresha amagufwa y’abapfuye mu ikorwa ry’ikiyobyabwenge cyabo bise “Kush”, Abanya- Sierra Leone bo muri uwo Mugi bahashyize abarinzi bo kurinda ayo marimbi.
Ni itsinda ryiswe Friends of Dead bisobanuye Inshuti z’Abapfuye mu Kinyarwanda, ririnda ahashyinguwe abantu ariko hibasiwe cyane n’uru rubyiruko. Nubwo rujya no mu yandi marimbi yo mu Gihugu, mu Mugi ni ho bibasira cyane.
Mu mwaka ushize wa 2023, ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba nka Leta ya Sierra Leone, iya Liberiya n’iya Guinea zari zihangayikishijwe n’imfu zikomeje kwiyongera mu rubyiruko zitewe no kunywa iki kiyobyabwenge bahamya ko kimeze nka Marijuana cyangwa Kokayine.
Ibi ni ibikwiye guhwitura abakristo bakongera ibihe by’amasengesho kuko satani ari gukora ku manywa y’ihangu niba bigeze aho abantu bakora ibiyobyabwenge mu magufwa y’imirambo. Ni ibintu bibabaje cyane bikwiriye guhagurutsa batayo y’abanyamasengesho.