Umuhanzi Musabe Dieudonne yatunguranye mu birori bya Graduation yambika impeta umukunzi we wari mu barenga 200 bitabiriye.
Ku cyumweru tarik 23 Nyakanga ni bwo Musabe yateye ivi yambika impeta umukunzi we Uwajeneza Ariane, ayimwambikira mu birori bya Graduation byari byatumiwemo abarenga 200 barimo n’umukunzi wa Musabe, waje gutungurwa bikomeye agatererwa ivi arimo gusenga.
Gutungurana gutyo, byatumye hari abakeka ko yaba ari filime cyangwa amashusho y’indirimbo. Icyakora uwitabiriye ibi birori byabereye i Kanombe, yabwiye Paradise ko Musabe yateye ivi bya nyabyo. Gusa yavuze batunguwe cyane, ndetse bamwe bongorerana mu rwenya ko Musabe abemeje, bityo ngo kuba yatereye ivi mu birori by’abandi, n’inkwano ntazazitanga.
Ati "Tekereza ko twari twibereye muri graduation party tukabona tipe ateye ivi, twasetse koko. Party yari yitabiriwe n’abantu bagera kuri 200, abantu basererezaga ngo uyu n’inkwano ntazazitanga. Nihishaga ngo amafoto atamfata bakomerejeho bafata n’andi mafoto ariko byari bisekeje umukobwa isoni zari zamwishe".
Musabe ari mu bahanzi batangiye umuziki kera cyane. Nituvuga kera ubyumve kuko yatangiye kuririmba Israel Mbonyi atarakora n’indirimbo n’imwe. Icyo gihe ba James na Daniella ubanza nabo batari bagakoze ubukwe. Musabe azwi mu ndirimbo zirimo Network, Visa n’izindi.