Umuryango w’Abanyeshuri b’aba ADEPR biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (CEP), ufatanyije na ADEPR Mukoni, bagutumiye mu giterane cy’Ubwitange n’Ivugabutumwa.
Iki giterane kizabera muri Sitade ya Kaminuza, i Huye, ku Cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo 2024. Kigamije kuvuga Ubutumwa, ariko nanone kikavuga ku bw’Ubwitange bw’ibifatika bwatuma urusengero ruri hafi kuzura rubona ibikenewe byose bihuje n’amabwiriza ya Leta ngo rukorerwemo amateraniro.
Ni urusengero rwubatse mu Karere ka Huye hafi y’ahubatse Kaminuza, ahazwi nko ku Mukoni, na rwo rukaba rwitwa Mukoni International Church (MIC), dore ko mu barwubaka barimo n’Abakristo bo mu Itorero rya ADEPR Mukoni.
“Nimuze twubake inzu y’Uwiteka tudakomeza kuba igitutsi.” Iki cyanditswe kiboneka mu gitabo cya Nehemiya 2: 17 kandi ni cyo kigize intego y’igiterane.
MIC ni urusengero ruri hafi kuzura, kandi ukuzura kwarwo kwabaye inzozi z’Abakristo barugizemo uruhare ngo rugezwe aho rugejejwe rwubakwa, uhereye mu mwaka wa 2009 ubwo hashyirwagaho ibuye rya mbere ry’ifatizo.
Byose bikorwa n’abahasengera, baba Abakristo bo mu Itorero rya ADEPR Mukoni, ndetse n’abanyeshuri bo muri Kaminuza basengera muri CEP UR Huye.
Nsengimana Olivier, Umuyobozi Ushinzwe Inyubako muri CEP, yatangaje aho amafaranga yo kurwubaka akomoka agira ati: “Abanyeshuri ba Pantekote bakorera umurimo w’Imana muri CEP ndetse n’Abakristo bo mu Itorero rya Mukoni, ni bo bafatanya igikorwa cyo kubaka uru rusengero.
Abanyeshuri abatanga umusanzu w’amafaranga buri kwezi uko bashobojwe, n’Abakristo bo ku Mukoni bakabigenza batyo batanga amafaranga kugira ngo rubashe kubakwa.”
Uru rusengero rurasakaye kandi rurakinze. Rufite igice cyo hejuru, muri etaje, aho Abakristo bazajya bicara mu gihe babaye benshi.
Biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye miliyoni 176 z’Amafaranga y’u Rwanda (176,000,000RWF). Mu mezi atandatu ashize, rwari rumaze gutwara miliyoni zirenga 87 (87,000,000RWF). Haburaga miriyoni 88 (88,000,000) zirenga ngo rwuzure.
Muri iki giterane gifite intego ivuga ku kubakira inzu Uwiteka ku mpamvu yo kudakomeza kuba igitutsi, abazacyitabira bazarushaho gusobanukirwa akamaro ko kugira ahantu basengera hujuje ibisabwa kandi hahesha Uwiteka icyubahiro, ndetse n’icyakorwa ibyo byose bikagerwaho, ni ukuvuga akamaro k’ubwitange bwa buri wese, uko bwaba bungana kose.
Birashoboka ko waba ushyigikira umurimo w’Imana aho waba uri hose. Si ngombwa ko uba wigereye aho rwubatse kugira ngo utange umusanzu, ahubwo ushobora kwitanga aho waba uri hose ukoresheje izi nimero:
– BK (Bank of Kigali) 100001573718, ibaruye kuri CHAPPELLE ANGROFRANCOPHONE,
– MTN MoMo, 080645 ibaruye kuri ADEPR Butare Ville.
Nawe uratumiwe! "Twubakire inzu Uwiteka," ni yo ntego abo muri CEP na Mukoni bafite