× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Muhanga: Babwiwe amagambo meza mu kwiyamamaza kwa Paul Kagame uvuka mu Majyepfo

Category: Leaders  »  1 week ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Muhanga: Babwiwe amagambo meza mu kwiyamamaza kwa Paul Kagame uvuka mu Majyepfo

Ku munsi wa gatatu wo kwiyamamariza kuba umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kamena 2024, umukandida wa RPF Inkotanyi yabwiye amagambo meza abatuye mu Karere ka Muhanga.

Paul Kagame yageze mu Karere ka Muhanga avuye kwiyamamaza mu Karere ka Ngororero, kakaba akarere ka kane agezemo kuva atangiye kwiyamamaza ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, ubwo yaheraga muri Musanze.

Uyu mukandida wa FPR Inkotanyi isanzwe iri ku butegetsi, Paul Kagame, na we usanzwe ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2000 ubwo yayoboraga mu nzibacyuho akaza gutorwa ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2003, avuka mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Ruhango, ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye ab’i Muhanga bamwakirana urugwiro rudasanzwe.

Nyuma yo kubabwira ko yishimiye kubana na bo kuri uyu wa Mbere, cyane ko bitabiriye ari benshi, Paul Kagame yakomeje agira ati: “Birerekana ko umugambi wo guhitamo neza ku wa 15 tuwumvikanaho neza.”

Yakomeje agira ati: “Hari urugendo tumazemo imyaka 30, urugendo rwo guhindura amateka, rwo guhindura isura y’Igihugu cyacu. Igihugu cyacu cyabayemo amateka mabi cyane, urugendo dufite rero ni urwo guhindura ayo mateka n’iyo sura, Abanyarwanda tukiyubaka, ni yo nzira tukirimo.

Aho dushaka kujya ntiturahagera, haracyari kure cyane, ariko aho tugeze harashimishije, nta bwo dukwiriye gusubira inyuma. Ndabivuga mbwira Abanyarwanda bose, si FPR gusa.”

Yavuze byinshi by’ingenzi birimo kuba yarubatse icyizere, yibuka no gushimira abahagarariye indi mitwe ya politike yiyemeje gushyigikira FPR Inkotanyi ntitange umukandida.
Nk’uko yabivuze, ibyiza biri imbere.

Paul Kagame, umukandida wa RPF Inkotanyi, yiyamamarije mu Karere ka Muhanga ku munsi wa gatatu wo kwiyamamaza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.