× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mufti w’u Rwanda yashimiye Abisilamu barenga 500 basoma Korowani mu mutwe

Category: Ministry  »  April 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Mufti w'u Rwanda yashimiye Abisilamu barenga 500 basoma Korowani mu mutwe

Mufti Hitimana Salim ubwo yashimiraga Leta y’u Rwanda ku bwo kurindira umutekano Abanyarwanda, yavuze kimwe mu byo uwo mutekano wafashije Abisilamu, nko kuba barageze kuri byinshi birimo bamwe bafashe mu mutwe Korowani.

Ibi byabaye ku munsi ubanziriza uw’Isengesho ryo ku munsi mukuru wa Eid al-Fitri usoza Igisibo cya Ramadhan kimaze ukwezi, kuva ku wa 11 Werurwe kugera ku wa 10 Mata 2024, ubwo hasozwaga amarushanwa yo gusoma igitabo gitagatifu gikoreshwa n’Abisilamu cya Korowani.

Ni mu gihe kandi u Rwanda rugikomeje kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, kuva muri Mata kugera muri Nyakanga, aho abarenga miriyoni babuze ubuzima. Uyu munsi mukuru w’Abisilamu uhuriranye n’Icyumweru cy’Icyunamo ku rwego rw’Igihugu, ikaba ari yo mpamvu batemerewe ibirori.

Usibye kuba yishimiraga ko Abisilamu barenga 500 bamaze gufata Korowani yose mu mutwe, yanasabye Abisilamu kuba ijisho rireberera umutekano kugira ngo udahungabana, kuko iyo bibaye nta we bitagiraho ingaruka.

Mufti yagize ati: “Izi gahunda kugira ngo tuzigereho, n’ibyiza tubona muri iki Gihugu cyacu, umutekano ni wo utuma ibi byose tubigeraho. Bivuze ko buri wese agomba kuba umukangurambaga n’ijisho rireberera umutekano kugira ngo udahungabana, kuko iyo uhungabanye utuzanira ibibazo.”

Sheikh Gahutu Swaibu, Imam w’Umusigiti w’Ikigo Ndangamuco wa Kisilamu, ubwo yasobanuraga iby’aya marushanwa yagaragaje ko yishimira uko umubare w’Abisilamu bafata Korowani mu mutwe ugenda wiyongera agira ati:

“Ni amarushanwa akorwa hagamijwe kurushaho guteza imbere ubumenyi bwa Korowani no kumenya neza uburyo amashuri ya Korowani ahagaze mu turere twose. Ikindi amaze gikomeye ni ukwigisha urubyiruko no kubatoza umuco mwiza, kuko iyo umuntu yize Korowani aba afite umuco mwiza.”

Karenzi Sharifu wahize abandi 363 b’urubyiruko bari bitabiriye aya marushanwa yo gusoma Korowani mu mutwe yashumangiye ibyo Sheik Gahutu yavuze agira ati: “Korowani ni Igitabo cy’Imana cyiza kandi cy’agaciro, kuko gifasha umuntu, cyane cyane kumenya imirongo ngenderwaho y’Amategeko y’Imana no kwirinda ibishuko kuri iyi si.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.