Mucyowera Jesca ni umuririmbyikazi umaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel akaba abarizwa no muri lnjili Bora dore ko ari ho yahereye.
Nyuma y’imyaka ine Jesca amaze mu muziki amaze gushyira hanze ibihangano byinshi by’umwihariko afite indirimbo yakunzwe cyane yise "Yesu arashoboye". Yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise "lkubambiye amahema", ubu yagarutse mu yitwa "Jambo ".
Jambo yagiye hanze kuri uyu 20 Werugwe 2024 ni indirimbo nziza cyane. Mu buryo bw’amajwi (audio), yakozwe na Prosper mu gihe amashusho (Video director) yakozwe na Musinga.
Mucyowera Jesca ni umuririmbyi w’umuhanga akaba n’umwanditsi mwiza w’indirimbo za Gospel. Ni we wanditse ’Shimwa’ ya Injili Bora - Korali ikunzwe hano mu gihugu cy’ u Rwanda no hanze yacyo. Ni umubyeyi w’abana 4 yabyaranye n’umugabo we Dr Nkundabatware Gabin bashakanye mu 2015.
Uyu muramyi kandi ari mu bahanzi bazwi bageze mu ihema rya Camp Kigali mbere mu bitabiriye igitaramo cya Jado Sinza "Redemption Live Concert" ndetse anezezwa nacyo.
lndirimbo za Jesca zose zagiye zikundwa cyane. Ni umwanditsi mwiza dore ko afite n’ijwi ryihariye rikurura umuntu wese ugize amahirwe yo kumva igihangano cye.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA JESCA MUCYOWERA