Holy Nation Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR ku Kicaro cya Paroisse ya Gatenga, yateguje igitaramo cyiswe "Faith Concert Melodies". Izataramana n’abakunzi bayo mu gihe cy’iminsi 2 hamwe n’andi makorali akunzwe ariko asanzwe abarizwa muri Paroisse ya Gatenga. Ni ukuva tariki ya 07-08/11/2024.
Niba ufite amavuta y’Uwuka Wera, ukaba warasogongeye ukumva uko Kristo agira neza, ndetse wibera mu bihe byiza byo gusenga, inzozi zawe zikaba ari izo kuzabana na Pawulo na Dawidi mu rurembo rwa Sioni, ntabwo biri bugusabe kumbaza ngo Holy Nation iba hehe?
Icyakora niba waravukuye i Bwotamasimbi ufite ishingiro uretse ko ubutumwa bw’iyi korali bwarenze imbibi n’imbago, benshi ubu batangiye gutekereza bati: "Ni igihe cyiza cyo gutekereza ukuntu Imana yakuye Dawidi mu ishyamba ikamugira umwami, ishobora nawe kugukura ku cyavu ikakwicaranya n’ibikomangoma.
Uretse ko hari n’abo ikura ku ngoma ikabicaza ku cyavu bitewe n’uko bitwaye ku ngoma. Aha ndashaka kwifashirizwa mfatanyije n’abakunda indirimbo igira iti: "Dusubije amaso inyuma twibutse ibyo wadukoreye, Mana we, twibutse imirimo y’intoki zawe Mana we!".
Gusa njyewe wa Paradise turi inshuti y’agati gakubiranyije n’indirimbo igira iti: "Tuje kugushima, Mwami Imana nyir’ingabo ku bw’Imirimo yawe itangaje ukora! Wakire amashimwe yacu tugushima mwami! Uhagarara mu itangiriro, ukamenya ibizaba mu bihe bizaza, uri imbaraga nyir’ibyiringiro byacu, ibyishimo n’umunezero biva muri wowe". Iyi yo kuyihabwa biruta guhabwa ishyo ry’inka n’umunyaburakari.
Paradise yaganiriye na Bwana Jeremie Komezusenge umuyobozi w’iyi korali. Muri iki kiganiro akaba yatangaje ko intego y’iki gitaramo ari ukwamamaza izina rya Yesu Kristo. Yavuze ko
Insanganyamatsiko y’iki gitaramo iboneka mu gitabo cy’Abaheburayo 3:4 hagira hati: "Kuko amazu yose agira uyubaka, ariko Imana ni yo yubatse ibintu byose".
Ni korali ikunze kwitabira ibiterane n’ibitaramo bitabarika. Mu bigitaramo yakoze byamamaye harimo icyiswe ‘YADAH Live Concert’ cyabaye kuwa 24 werurwe 2019 kikabera muri Dove hotel. Ni kimwe mu byasize urwibutso rudasibangana mu mitima y’abakunzi b’iyi korali.
Jeremie Komezusenge avuga ku musaruro uva mu bitaramo n’ingendo z’ivugabutumwa, yagize ati: "Umusaruro duhora twifuza ni ugushyira abantu Yesu, akabagahindurira ku gukiranuka. "
Iyi korali kuva yatangira itambutsa ubutumwa mu ndirimbo bushingiye ku gucungurwa, amaraso ya Kristo Ndetse n’umusaraba. Ibanga bakoresha rituma ubuyobozi bwa korali buhinduka, ariko ubutumwa batambutsa ntibuhinduke, ni rimwe, "ni uko Yesu nawe adahinduka kandi turamwizera, Dutera ikirenge mucye, ni we cyitegererezo cyacu kizima".
Jeremie Komezusenge yakomeje atangaza ko ntacyo kwirata uretse kwishimira ko Kristo akomeje gukiza imitima binyuze mu ndirimbo za Holy Nation. Mu ijwi rye bwite yagize ati: "Ibyo twirata ni uko twamenye Yesu kdi n’abadukikije bakabyungukiramo biciye mu mbuto z’ubutumwa bwiza tubiba. "
Yakomeje avuga ko kuri ubu barajwe inshinga n’Igitaramo "Faith Melodies Live Concert". Yagizee ati: "Twiteguye kuzabona amaboko akomeye y’Uwiteka. Amateka azandikwa nanone!"
Holy Nation Choir ikomeje kwamamaza ingoma ya Kristo binyuze mu ndirimbo. Kuri ubu hashize amezi abiri isohoye indirimbo "Sinzakurekura". Izindi ndirimbo zabo ziheruka harimo "Nahinduriwe izina", "Ibyiringiro", "Namenye neza", "Akira", "Uri ingabo" n’izindi.
Holy Nation yateguje igitaramo cyiswe "Faith Concert Melodies"