Nyampinga wa Uganda Natasha Nyonyozi, yatangaje ko akunda kumva indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana (Gospel), ariko by’umwihariko ibihangano bya Brian Lubega.
Uyu ubitse ikamba ry’ubwiza rya Uganda ryo mu 2024-2025, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ubwo yabazwaga ibyo akora mu gihe cyo kuruhuka akumva binyuze umutima we.
Mu gusubiza, Miss Nyonyozi yagize ati: “Nkunda umuziki by’umwihariko nyurwa cyane iyo ndimo kumva indirimbo za Gospel, nkunda cyane indirimbo za Brian Lubega zimfasha kuruhuka neza.”
Lubega ni umwanditsi akaba n’umuhanzi w’indirimbo za Gospel ukunzwe cyane muri Uganda, azwi cyane mu ndirimbo zirimo "Kankwagale" (Ngukunde), "Wakitiibwa" (Nyiricyubahiro), "Ankoledde", aho muri iyo ndirimbo aba agaruka ku byiza Imana yamukoreye, n’izindi.
Miss Nyonyozi avuga ko nubwo akunda indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, ariko ngo ntibivuze ko izindi ari mbi, ahubwo yibanze gusa ku zo akunda, kandi ko nubwo akunda ibihangano bya Brian Lubega hari n’abandi benshi muri Uganda bashoboye, anabashimira umurimo bakora.
Mu biganiro uyu nyampinga wa Uganda akora, akunda kugaragaza ko avuka mu muryango usenga cyane kuko no ku munsi wa nyuma w’amarushanwa yo guhatanira ikamba yambaye, isengesho yasenganye na nyina ni ryo ryamugarukaga mu mutwe rigatuma yizera ko biri bugende neza.
Miss Natasha Nyonyozi yatangaje ko akunda kumva indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana (Gospel)
Src: Imvaho Nshya