× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Minisitiri w’Intebe Netanyahu wa Isirayeli yasabiwe gufungwa we na mugenzi we

Category: Leaders  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Minisitiri w'Intebe Netanyahu wa Isirayeli yasabiwe gufungwa we na mugenzi we

Umushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC (International Criminal Court), Karim Khan, yasabye ko Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’Ingabo Yoav Gallant batabwa muri yombi ku bwo gukora jenoside muri Gaza.

Ku wa 7 Ukwakira 2023, ni bwo umutwe w’iterabwoba witwaje intwaro wa Hamasi wo mu gihugu cya Palesitine mu Ntara ya Gaza wagabye ibitero kuri Isirayeli, igihugu kivuga ko ari icy’Ubwoko bw’Imana.

Hashize iminsi ibiri, ku wa 9 Ukwakira 2023, Yoav Gallant yagize ati: “Tugiye gufunga burundu, nta muriro w’amashanyarazi, nta biryo, nta mazi, nta gaze, buri kintu cyose kirafunze. Turimo kurwana n’inyamaswa z’abantu, kandi tuzabarwanya uko bikwiriye.”

Netanyahu na we kuri 13 Ukwakira 2023 yagize ati: “Tuzabahana ku rwego rwo hejuru ku buryo bazabyibuka mu binyacumi byinshi bikurikira, ku buryo bizabera isomo n’abandi banzi ba Isirayeli.” Ibi ni byo bakoze, gusa aho kubikorera Hamasi yabarwanyaga, babikoreye inzirakarengane zo muri Gaza zikubiyemo abana n’abageze mu zabukuru bishingikirije ku Ijambo ry’Imana Bibiliya.

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage ndetse n’abasirikare tariki 02 Ugushyingo 2023, Minisitiri w’intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu yasubiyemo amagambo ari muri Bibiliya kugira ngo yumvikanishe neza ibyo agiye gukorera Gaza agira ati: “Imana yaravuze ngo urimbure abanzi bawe bose.”

Yifashishije amagambo agira ati: “None genda urwanye Abamaleki, ubarimburane rwose n’ibyo bafite byose ntuzabababarire, ahubwo uzice abagabo n’abagore, n’abana b’impinja n’abonka, inka n’intama, ingamiya n’indogobe.’ ”(1 Samweli 15:3).

Iki gihugu cyiyita icy’Ubwoko bw’Imana cyasenye imisigiti abaturage basengeramo, cyica n’inzirakarengane, bikaba ari byo byatumye ibihabera byitwa Jenoside, ari yo mpamvu Karim Khan yasabye ko batabwa muri yombi, atirengagije n’abayobozi b’umutwe wa Hamasi.

Yagize ati: “Ubu ndahamya ko mfite impamvu zumvikana zigendanye n’ibimenyeto zihamya ko Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’Ingabo Yoav Gallant bashinjwa ibyaha bikomeye by’intambara bakoreye muri Palestin, muri Gaza, kuva ku wa 8 Ukwakira 2023. Bibasiye inyokomuntu, bicisha abantu inzara, babakomeretsa bikomeye, bica ku bushake abasivili n’ibindi bikorwa bibi, byose babikoze bashaka kubatsembaho.”

Ubu, yamaze kugeza ikirego mu rukiko. Isirayeli yishe abantu yumva ko kubica nta cyo bitwaye kuko bo batari ubwoko bw’Imana, bituma ibyo yakoze bifatwa nka jenoside.

Netanyahu yifuje kurimbura Gaza aho kurimbura Hamasi gusa

Youv Gallant

Karim Khan

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.