Amadini ni kimwe mu bintu byitabirwa n’abantu hafi ya bose. Mu Rwanda harimo amadini n’amatorero menshi cyane kandi aracyakomeje kwiyongera.
Gusa uko akomeza kugenda agira abayoboke benshi ni ko abayajemo nyuma bifuza kumenya amateka yayo. Uru rutonde Paradise.rw yagukoreye kuva kuri 1 kugera kuri 7 rushingiye ku mibare y’abayoboke.
1.Kiliziya Gatorika
Ku wa 15 Nzeri 1899 Myr Hiriti n’abari bamuherekeje baje berekeza mu Rwanda. Yari kumwe n’abapadiri Alufonsi Burari na Pawulo Barutolomayo ndetse na Furere Anselemi. Ku wa 20 Mutarama 1900 ni bwo bageze i Shangi ari na ho habereye misa ya mbere ku butaka bw’u Rwanda. Kuri ubu, Kiliziya Gatorika ni ryo dini rifite abayoboke benshi mu Rwanda. Abarenga 39.9% ni ho basengera.
2. Itorero rya ADEPR
Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, ryatangiriye i Gihundwe mu Karere ka Rusizi, mu 1940. Kuri ubu, abarenga 21.3% ni ho basengera. ADEPR yakunze kugira ibibazo byinshi aho ubu abo mu ntara y’Iburengerazuba bari gusaba ko umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR mu Rwanda Ndayizeye Isaïe yakweguzwa kubera ibyaha aregwa ko yakoreye Itorero, ariko ntibiyibuza gukomeza gushinga imizi.
3. Abaporotesitanti
Mu wa 1921, ni bwo Abamisiyoneri b’Abaporotesitanti b’Abaperesibiteriyani (Bafite inkomoko muri Ecosse mu Bwongereza) batangije umurimo wabo w’ivugabutumwa, basubira mu bibanza byatangirijwemo ivugabutumwa n’Abaporotesitanti b’Abaluteriyani (Bafite inkomoko kuri Luther). Kuri ubu, abarenga 14.6% b’Abanyarwanda ni ho basengera.
4. Abadive
Ahagana mu 1921, nibwo Elie Delhove yatangije ivugabutumwa rihereranye n’imyizerere y’Abadive b’umunsi wa karindwi mu Rwanda. Kuri ubu, abarenga 12.2% ni ho basengera.
5. Churches
Andi yose bita Churches cyangwa amadini bakunze kwita ay’inzaduka bayabumbira hamwe ariko yagiye agera mu Rwanda mu bihe bitandukanye. Kubera ko ari menshi biragoranye kugira ayo utoranyamo. Abarenga 2.4% ni ho basengera.
6. Islam
Al haj Munyentwali Sudi, umwe mu banyarwanda b’Abayislam bamaze igihe bayisengeramo, mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru bitandukanye yavuze ko Islam bigoranye ko wamenya igihe imaze mu Rwanda kuko ari nta bitabo biyivugaho byanditswe mu Kinyarwanda.
Avuga ko nibura yaba yaratangiye bya nyabyo mu mwaka wa 1913 kandi n’igitabo yanditse yagarutse ku mateka ya Islam mu Rwanda mu myaka ijana, ni ukuvuga kuva mu wa 1913 kugera muri 2013. Kuri ubu, abarenga 2% b’Abanyarwanda ni ho basengera.
7. Abahamya ba Yehova
Mu gitabo Nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova cya 2012 bagaragaza ko muri Werurwe umwaka wa 1970, abapayiniya ba bwite (abamara igihe kinini babwiriza) babiri bashoboye kwinjira mu Rwanda batangiza umurimo wo kubwiriza.
Kuri ubu, abagera kuri 0.7% b’Abanyarwanda ni ho basengera. Buri uko umwaka ushize undi ugataha imibare igenda ihinduka. Iyi yavuye muri raporo y’ibarura ry’abaturage yo mu wa 2022.
Uru rutonde rukurikije umubare w’abahasengera. Ugendeye ku myaka habanza Gatorika, Islam, Abaporotesitanti, Abadive, ADEPR, Abahamya ba Yehova bagaheruka.
Gusa hari andi madini n’amatorero amwe yitwa ay’inzaduka ashobora kuba yaraje mu myaka ya mbere y’ayo twashyize ku rutonde. Impamvu y’aya ni uko ari yo amaze kumenyekana cyane.
Src: Wikipedia