Mashami ni umunsi mukuru wizihizwa muri Kiliziya Katolika ku isi hose buri mwaka, mbere y’umunsi mukuru wa Pasika na wo uba buri mwaka. Muri uyu wa 2024, uyu munsi wabaye ku wa 24 Werurwe, habura icyumweru ngo Pasika yo ku wa 31 Werurwe ibe.
Kuri Mashami, Abakatolika bahimbaza ibintu bibiri by’ingenzi. Icya mbere bibuka igihe Yezu Kristu yinjiranye ikuzo muri Yeruzalemu, ashagawe n’imbaga y’abantu, bamwakiranye ibyishimo, bitwaje amashami y’imikindo.
Icya kabiri, bazirikana iminsi ya nyuma y’ubuzima bwa Yezu hano ku isi, ari nabwo yarangije umurimo wari wamuzanye wo gucungura bene muntu. Icyi Cyumweru gitangira icyumweru gitagatifu.
Guhera mu kinyejana cya kane, i Yeruzalemu bizihizaga ko Nyagasani yinjiranye ikuzo muri Yeruzalemu. Muri 383, Kiliziya y’i Yeruzalemu yashishikarizaga abaje mu ngendo nyobokamana kwitabira umutambagiro waturukaga Betaniya ugana i Yeruzalemu. Uyu munsi ukomoka byanze bikunze i Konsitantinopule (Constantinople).
Guhera mu kinyejana cya gatandatu, i Roma, bizihizaga ububabare bwa Nyagasani, ku cyumweru kibanziriza Pasika. Mu kinyejana cya kenda, ni ho uyu munsi wamamaye mu bihugu by’Uburengerazuba bw’isi.
Impinduramatwara muri Liturujiya ya Papa Pio wa XII mu 1956, yahuje umunsi Abaromani bizihizagaho ububabare bwa Nyagasani na Mashami. Papa Pawulo wa VI, muri 1970, yise iki Cyumweru « Icyumweru cya Mashami n’ububabare bwa Nyagasani »; kigenwa bitewe n’igihe Pasika izabera.
Mu muco w’Abayahudi, amashami y’imikindo n’ijambo Hozana, byarangaga umunsi mukuru w’umusaruro. Ni umwe mu minsi itatu ikomeye, bizihizaga witwaga Sukoti (Souccot twagereranya n’Umuganura). Abisirayeli basohokaga mu mazu yabo bakajya mu tuzu twubakijije amashami y’ibiti, bazirikana uko Imana yabarokoye mu gihugu cya Misiri nuko bagashimira Imana umusaruro w’umwaka (Abalevi 23, 29 - 44).
Mbere gato y’umunsi mukuru wa Pasika y’Abayahudi : Yezu yiyemeza kwinjirana ikuzo muri Jeruzalemu. Nuko yohereza abigishwa be babiri i Betifage kumuzanira indogobe yo kugendaho.
Yezu yinjiranye ubwiyoroshye i Yeruzalemu yicaye ku cyana cy’indogobe, yakirwa na bose nk’Umucunguzi wavuzwe n’abahanuzi, uwo abayahudi bari bategereje. Nuko yerekana ko Ingoma ye ari Ingoma y’amahoro no kwicisha bugufi (Matayo 21, 1-9).
Imbaga y’abantu bari baje i Yeruzalemu ku munsi w’umusaruro, bakiranye ibyishimo byinshi Yezu. « Barambura ibishura byabo mu nzira, abandi batema amashami y’ibiti maze bayasasa mu nzira. …
Imbaga y’abantu yari imushagaye, bamwe imbere abandi inyuma, bose barangurura amajwi bati ‘Hosana! Harakabaho mwene Dawidi! Nasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani! Hozana nahabwe impundu mu Ijuru! (Matayo 21, 9) ». Aya majwi asubiramo zaburi ya 118 bavugaga kumunsi mukuru w’inzu. Hozana ni ijambo ry’igihebureyi rivuga “Dukize”. Twarigereranya no gutakamba.
Mu gukora iyi nkuru twifashishije ikinyamakuru cya Kiliziya Katolika, Diyoseze ya Kabgayi, mu nkuru yanditswe na Padiri Jean-Paul Ndikuryayo, mu mwaka wa 2020.