× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mbere yuko Rose Muhando yitabira igiterane kizabera i Kirehe na Ngoma yavuze ko mu Rwanda ari iwabo

Category: Ministry  »  February 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Mbere yuko Rose Muhando yitabira igiterane kizabera i Kirehe na Ngoma yavuze ko mu Rwanda ari iwabo

Rose Muhando byamaze kwemezwa ko azitabira ubutumire yahawe mu biterane bizamara amezi abiri bibera mu turere twa Kirehe na Ngoma two mu Ntara y’Iburasirazuba, kuva muri Mutarama kugera muri Weruwe, aho azahura n’umuhanzi Theo Bosebabireba.

Rose Muhando yatumiwe mu biterane bibiri byo kuramya no guhimbaza Imana byateguwe n’Umuryango w’Ivugabutumwa wa A Light to the Nation uyobowe n’umuvugabutumwa wiyemeje kuzenguruka isi yose abwiriza ubutumwa bwiza buva ku Mana, Dana Morey wo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Uyu muhanzikazi wo muri Tanzaniya Rose Muhando azaba ari kumwe n’umuhanzi Theo Bosebabireba ufite ibigwi by’indashyikirwa kandi bidasibangana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Rose Muhando yamamaye cyane mu gihugu cye no mu byo baturanye harimo n’u Rwanda, binyuze mu ndirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana zakunzwe, harimo n’izo azaririmba muri ibyo biterane bibri, urugero nk’iyo yise Nibebe, Japange Sawa Sawa, n’izindi nyinshi kandi nziza.

Igiterane cya mbere Rose Muhando azahuriramo na Theo Bosebabireba kizaba kuva ku itariki 7 kugera ku 10 mu kwezi gutaha kwa Werurwe, i Nyakarambi mu Karere ka Kirehe. Icya kabiri kizaba kuva ku itariki 14 kugera ku itariki 17 Werurwe. Ni cyo kizanasoza ibi biterane byose. Kizabera mu Karere ka Ngoma, ahitwa i Sake.

Mbere yo kuza mu Rwanda, Rose Muhando yagiranye ikiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, avuga ko mu Rwanda ari mu gihugu cye. Ati: “Kuva kera ngitangira umuziki, Abanyarwanda ni abantu banshyigikiye bikomeye. Ndabashimira urukundo bangaragarije, mbijeje kutazabatenguha. Maze gutaramira kenshi mu Rwanda, ku buryo iyo bahantumiye numva nishimye nk’umwana utashye iwabo.”

Dana Morey ni uwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. A Light to the Nation ni we uyiyobora ku rwego rw’isi. Ku rw’Afurika iyoborwa na Dr. Ian Tumusiime.

Kuva muri Mutarama, haba ibiterane bito bito, biza byiyongera ku bikorwa by’ivugabutumwa bikorwa n’ababitegura ndetse n’abagize amatorero yo hafi aho, urugero nko gusana inzu z’abatishoboye, gusana ibikorwa remezo byangiritse, no gutanga impano ku banyeshuri zirimo imipira yo gukina mu turere twa Kirehe na Ngoma.

Iyo hagize uhinduka kubera inyigisho zibitangirwamo, ahabwa umupasiteri wo gukomeza kumukurikirana, amwigisha, kugira ngo amurinde kongera gushukwa n’inshuti mbi zatuma asubira mu byaha, akareka agakiza. Ibi biterane bizahuriramo aba bahanzi, bizaba ari byo bya nyabyo, kandi ni byo bizaba iherezo.

Rose Muhando utegerejwe mu Rwanda, avuga ko ari nk’iwabo muri Tanzaniya

Muri ibi bitaramo byateguwe na Dana Morey, bizahuriramo Rose Muhando na Theo Bosebabireba

Uturere twa Ngoma na Kirehe twagize umugisha wo kuberamo ibi biterane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.