× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Maurice Ndatabaye wa Power of the Cross yazanye n’Umunyamerika gusura u Rwanda no mu mishinga itandukanye

Category: Ministry  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Maurice Ndatabaye wa Power of the Cross yazanye n'Umunyamerika gusura u Rwanda no mu mishinga itandukanye

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe, Maurice Ndatabaye, umuyobozi mukuru wa Power of the Cross Ministries yazanye na Joe gusura u Rwanda no mu mishinga itandukanye

Maurice Ndatabaye Kazigamyi, umuyobozi mukuru wa Power of the Cross Ministries, itsinda rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana zitandukanye zirimo na Rock, yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri n’igice atari mu Gihugu.

Yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe ahagana Saa Tatu z’umugoroba ari kumwe na mugenzi we w’Umunyamerika Joe, aho bagiranye ikiganiro na Paradise ku rugendo rwabo, n’ibikorwa biri imbere by’iri tsinda rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Ikiganiro na Maurice, Umuyobozi Mukuru wa Power of the Cross Ministries

Maurice yavuze ko urugendo rwe rwari rurerure cyane, aho yagendeye mu ndege amasaha arenga 20, ariko akaba ashimira Imana kuba yageze mu rugo, mu Rwanda, Igihugu akunda kandi afata nk’umubyeyi mu mahoro.

Yabwiye Paradise ati: “Nari nkumbuye mu Rwanda cyane, nari nkumbuye abantu, nkumbuye no kureba ikirere cyo mu Rwanda. Ndashima Imana ko mpageze. Maze imyaka ibiri n’igice ntaza mu Rwanda, ndi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Yatangaje ko hari ibikorwa byinshi agiye gukorana na mugenzi we w’Umunyamerika witwa Joe, ibyo bikorwa bakaba bamaze igihe batangiye kubikorera mu gihugu cya Amerika, ariko ubu bakaba baje mu Rwanda kugira ngo barebe uko babikomeza kandi bategura n’ibindi bikorwa bizatangazwa vuba. Maurice yabigize ibanga, abwira Paradise ati: “Muzabimenya nyuma, ibyo bikorwa ni amabanga.”

Maurice yasobanuye impamvu batashyize hanze indirimbo nshya mu gihe gishize, dore ko mu mwaka wa 2024 nta kintu bashyize ku muyoboro wabo wa YouTube, muri uyu wa 2025 bakaba barashyizeho video imwe gusa yaje isanga indi yaherukaga muri Nyakanga 2023, ashimangira ko itsinda rikora cyane, ariko ko babikoraga mu ibanga kugira ngo banoze neza ibikorwa byabo.

Yatanze icyizere kuri iyi ngingo agira ati: “Muri uku kwezi kwa Nyakanga 2025 hari ibikorwa byinshi turi gutegura kandi tuzashyira hanze mu gihe cya vuba. Tubihugiyemo cyane!”

Yashimangiye kandi ko ibikorwa byose byakozwe byari bigamije gukorera Imana, agaragaza n’urukundo afitiye abandi banyamuryango b’itsinda bari baje kumwakira, harimo n’abatabashije kugera ku kibuga cy’indege muri rusange.

Yavuze ko ikintu agiye gukora bwa mbere akibabona bose, ari ukubabwira ko abakunda barebana amaso ku maso. Yagize ati: “Ndababwira ko mbakunda, bose nta n’umwe uvuyemo. Ndabakunda cyane kandi Imana yaduhuje ngo dukorane umurimo, izakomeze idufashe.”

Ikiganiro na Joe, inshuti ya Maurice

Mu gihe Maurice yagiraga icyo avuga, mugenzi we, Joe, ukomoka muri Washington State, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Maurice aba, na we yaganiriye na Paradise ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, agaragaza ibyishimo bye byo kuza mu Rwanda no kubona uko umuco nyarwanda uba umeze bwa mbere mu buzima bwe, ahibereye.

Yavuze ko baje baturutse muri Leta ya Washington DC, ikaba umurwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ko we kugira ngo agere aho Maurice aba bimusaba kuhagenda amasaha abiri n’ikinyabiziga. Yasobanuye ko we aba mu Burasirazuba bwa Washington State. Agira ati: "Two hours east of where Maurice is, “Washington State.”

Joe yavuze ko urugendo rwe rwaranzwe n’ibyishimo nubwo rwari rurerure cyane (amasaha arenga 20), kandi akaba ari ubwa mbere yari ageze muri Afurika hose muri rusange. Yishimiye kandi ko yaje gusura inshuti ye Maurice. Yashimangiye ko yifuza guhura n’abantu bo mu Rwanda, kumenya umuco wabo no kugirana na bo ibiganiro byiza.

“Urugendo rwange rwari rwiza cyane. Rwari rurerure ariko byari bimeze neza. Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda no muri Afurika yose muri rusange. Maurice ni inshuti yange, umuhungu wange, iyo mukeneye ndamubona, rimwe na rimwe akanyereka ibyo gukora.”

Joe yagaragaje ko muri iki gihe bazamara iminsi 23 mu Rwanda, bateganya kugenda bakurikirana ibikorwa bya Maurice n’itsinda rye. Nka we ku giti cye, nta hantu na hamwe azi mu Rwanda, bivuze ko aho azajya hose azaba akurikiye Maurice, bityo akaba asengera ko ibyo bazaba barimo byose byazagenda neza.

“Naje hano kumusura, sinzi uko ibintu byose bizaba bimeze, rero ndi gusenga nsaba ko byose byazagenda neza. Nzaba ndi gukurikira Maurice aho azajya hose, nge nta gitekerezo mfite cyo kugira aho njya.”

Ubwo Maurice Ndatabaye na Joe bazaga mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, batanze icyizere cy’uko Power of the Cross Ministries ikomeje gushaka uburyo bwo gukomeza ibikorwa byayo by’umuziki, ivugabutumwa, no gufasha abantu kumenya ubutumwa bwiza binyuze mu mishinga myinshi bateganyije muri uyu mwaka.

Iri tsinda rikomeje gukundwa mu Rwanda no hanze yarwo kubera umuziki wabo w’indirimbo zo kuramya Imana nka “Super Power,” “Isezerano,” n’izindi. Ibikorwa byabo bizakomeza kwaguka no gutanga impinduka nziza mu buzima bw’abakunzi babo.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe, Maurice Ndatabaye (uwa gatanu uvuye ibumoso, hirya gato y’Umunyamerika), umuyobozi mukuru wa korali “Power of the Cross Ministries” yazanye na Joe gusura u Rwanda no mu mishinga itandukanye

Joe

Joe na Maurice

Maurice na Joe ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa Paradise

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.