Korali Maranatha Family iherutse gukorana indirimbo na Butera Knowless, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Komera’ ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abihebye kugera ku rwego rwa ba bandi bifuza no kwiyambura ubuzima.
Ni indirimbo yasohotse ku wa 10 Ukwakira 2024, aho yanditswe kandi igashyirwa ku murongo na Prince Kiiz, amajwi agafatwa na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yayobowe na Director Gad. Nk’uko byagenze ku ndirimbo baheruka gusubiranamo na Knowless yitwa Nyigisha, abagize uruhare mu ndirimbo bose basanzwe bakora imiziki isanzwe.
Iyi Korali ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, nubwo iherutse gutangaza ko kugeza uyu munsi babayeho bigenga batagendera ku idini na rimwe gusa ahubwo ko bagengwa n’Imana, iheruka mu ndirimbo yakoranye na Knowless yitwa Nyigisha, ikaba ari na yo yari yatumye bamwe bavuga ko kuba batagishingiye ku Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ari ukwirukanwa bazira gukorana na Knowless uririmba indirimbo bamwe bita iz’isi nubwo na we ari uwo muri iryo torero.
Muri iyi ndirimbo Komera bagaruka cyane cyane ku gushimira Imana, bavuga ko nubwo umuntu yaba ari mu bibazo bikomeye bite, yarihebye, agerageza bikanga, … adakwiriye kwiganyira kuko ibibazo byose yaba afite nta bwo byakanga Imana, kuko nta ho yagiye igihe nikigera izabikora.
Bagira bati: “Hari impamvu nyinshi zo kumushimira ku byo akora tubona n’ibyo akora tudahari, ni umugwaneza ntukarambirwe kubimubwira, ahora ateze amatwi, humura agufiteho umugambo nshuti yange.”
Maranatha Family Choir yahoze mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, iherutse gusobanura ko itahagaritswe nyuma y’indirimbo bakoranye na Butera Knowless bise “Nyigisha” yagiye hanze mu mezi atatu ashize.
Iyi korali muri Kamena 2024 yasubiranyemo na Butera Knowless iyi ndirimbo, ndetse hari hakwirakwiye amakuru yavugaga ko nyuma yo kuyihuriramo bagiranye ikibazo n’itorero bagahagarikwa.
Selemani Munyazikwiye uyihagarariye yasobanuye ko ayo makuru atari yo na gato kuko bamaze igihe babayeho badashingiye ku itorero na rimwe agira ati: “Twahisemo kuririmba tutarema ibice.
Benshi bumva ko niba uririmba indirimbo zihimbaza udashobora kuririmbana n’umuntu witwa ko aririmba indirimbo zisanzwe ariko mu by’ukuri mu buzima busanzwe turasenga kandi tukabana n’abandi bahanzi basanzwe. Ikindi abo bahanzi bashobora gufata gutyo na bo hari igihe baba basenga.”
Yakomeje agira ati: “Ikindi nko kuri Knowless twararirimbanye kera we n’umugabo kandi na we arabyivugira. Uko twari tumeze mbere nta bwo byari gukunda ariko bitewe n’uburyo twahisemo bwo kubaho tutarobanura ndetse na bya bindi by’amadini ngo aha ntiwahajya, aho ariho hose tubona ubutumwa tugomba kubutanga. Kuri we byahise biba nk’amata abyaye amavuta.”
Iyi ndirimbo nshyashya bise Komera, ni indirimbo bavuga ko batekereje bagendeye ku bihe bigoye abantu ku giti cyabo barimo, imiryango itabanye neza n’ibibazo bya buri munsi biri gutuma ndetse bamwe biyambura ubuzima.
Korali Maranatha Family ntigishingiye ku idini iryo ari ryo ryose
Umva indirimbo yabo nshyashya ’Komera’