× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Manirarora Theopiste yageze ku nzozi ze zo gusohora indirimbo ya mbere yise “Ni Ubuntu Bwawe”

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Manirarora Theopiste yageze ku nzozi ze zo gusohora indirimbo ya mbere yise “Ni Ubuntu Bwawe”

Umuririmbyi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Manirarora Theopiste, yageze ku nzozi ze zo gusohora indirimbo ya mbere yise “Ni Ubuntu Bwawe”, ibintu ahamya ko ari umugisha ukomeye.

Uyu mwari ukiri muto, usengera mu itorero rya ADEPR Ruvumera akaba n’umuririmbyi muri Chorale La Trompete, yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “Ni Ubuntu Bwawe”, yasohotse mu majwi aherekejwe n’amashusho y’amagambo yiyandika (video lyrics) ku wa 29 Ukuboza 2025.

Iyi ndirimbo ni ishimwe rishingiye ku kwemera ko kubaho kw’umuntu no kugera aho aba ageze bituruka ku buntu bw’Imana aho ku mbaraga ze, ubutunzi cyangwa icyubahiro. Mu magambo yayo, Manirarora Theopiste agaragaza umutima wo gushima, asaba Imana kumufasha kuba uw’umumaro no gukoresha neza igihe yamuhaye.

Mu gitero cya mbere abishimangira agira ati: “Ese Mana natanze iki, cyatumye undinda kugeza aya magingo? Hari benshi bibagiranye kandi nta n’icyo nabarushaga. Si ubutunzi, si icyubahiro, si ubwiza, si n’amafaranga. N’iyo mbigira ntibyari kunkiza, ni ubuntu bwawe bumbeshejeho”

“Ni Ubuntu Bwawe” yanditswe kandi iririmbwa na Manirarora Theopiste. Uwatunganyije amajwi yayo ni Musekura Jean, mu gihe amajwi yunganira (BGVs) yakozwe na Bihibindi Phillipe, Niyonsenga Joel na Iradukunda Solange. Indirimbo yakiriwe neza n’abayumvise bose, aho benshi mu bitekerezo bagaragaje ko yababereye indirimbo nziza iri kubaha kumva batuje, kandi ikabongerera ukwizera.

Mu kiganiro Paradise yagiranye na Manirarora yagize ati: “Ni umugisha kuba nabashije gushyira hanze iyi ndirimbo yange ya mbere. Nahoraga mbitekereza, ntibihite biba. Kuba noneho naha umuntu link mubwira nti ‘iyo ndirimbo ni iyange,’ mba numva ari nk’inzozi zabaye impamo.”

Manirarora Theopiste yatangaje ko yatangiye kwandika indirimbo kuva kera, azihimbira amakori yari arimo, ariko “Ni Ubuntu Bwawe” ikaba ari yo ndirimbo ya mbere asohoye ku giti cye. Yemeza ko ateganya gukomeza gushyira hanze izindi ndirimbo mu minsi iri imbere, agamije gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no guhesha Imana icyubahiro.

Bamwe barize amarira y’ibyishimo bakiyumva! Nawe yirebe kuri YouTube!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.