× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mahoro Isaac uri kubyinira ku rukoma yasohoye indirimbo ’Isezerano’ anateguza ’Kwihangana’-VIDEO

Category: Artists  »  October 2022 »  Sarah Umutoni

Mahoro Isaac uri kubyinira ku rukoma yasohoye indirimbo 'Isezerano' anateguza 'Kwihangana'-VIDEO

Mahoro Isaac ubarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamata, ari kubyinira ku rukoma nyuma yo kubona ’Manager’ uri kumufasha mu muziki we. Ubu yashyize hanze indirimbo nshya yitwa ’Isezerano’ anavuga ko vuba cyane azasohora indi yitwa ’Kwihangana’.

Mahoro Isaac yari aherutse kuvuga ko yitegura gusohora indirimbo nyinshi, harimo izo yari yarasohoye mu buryo bw’amajwi gusa, akaba ashaka kuzikorera amashusho, ndetse n’izo yari afite zanditse gusa, azasohora zitunganyijwe.

Muri izo ndirimbo yavuze ko agiye gusohora, harimo iyitwa ‘ISEZERANO’ yasohotse tariki 20 Ukwakira 2022, ikaba ari indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira abantu ko bakwiye kwizera ko isezerano Yesu yabasigiye ko azaza kubatwara ari ukuri kandi rizasohora nk’uko Mahoro Isaac abisobanura.

Aganira na Kigali Today ducyesha iyi nkuru, yagize ati “Indirimbo ‘ISEZERANO’ ni indirimbo nakoze nshaka kuvuga ko hari isezerano Yesu yadusigiye, ko agiye kudutegurira, azaza kudutwara kandi rizasohora , ariko nkanatanga n’ingero zo muri Bibiliya, z’amasezerano yagiye atangwa n’Imana kandi agasohora, bityo ko n’Isezerano Yesu yaduhaye rizasohora".

Muri iyo ndirimbo Mahoro Isaac yise ‘ISEZERANO’ avugamo umugabo witwa Manoa muri Bibiliya, mu gitabo cy’Abacamanza ibice 13. Uwo mugabo ngo yari afite umugore ariko batarigeze babyara, nyuma Imana imutumaho Malayika wayo, imuha isezerano ko azabyara umwana w’umuhungu, kandi ko azaba umuntu udasanzwe uzagira akamaro mu Banya-Israyeli.

Iryo sezerano Manoa yahawe, ryarasohoye abyara umwana w’umuhungu, amwita Samusoni, amaze gukura, ngo yagize imbaraga zidasanzwe, zari zishingiye mu musatsi we, utari warigeze wogoshwa na rimwe, afasha Abanya-Israyeli gutsinda Abafirisitiya ndetse abafasha no kuva mu bunyago bari bamazemo imyaka mirongo ine (40).

Mahoro Isaac avuga ko nyuma yo gusohora iyo ndirimbo yise ‘ISEZERANO’, agiye gukurikizaho indi yise ‘KWIHANGANA’ izasohoka mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo 2022, kuko ubu ngo irimo gutunganywa.

Mahoro Isaac kandi arategura igitaramo kinini, kizaba ku itariki 26/11/2022, kikabera i Kigali mu kigo cy’ishuri cya APACE, aho kizitabirwa n’abanyeshuri bo muri icyo kigo ndetse n’abandi bantu baturutse hanze, kuko kizaba ari igitaramo cyagutse.

Muri iyi minsi Mahoro Isaac ari gukora umuziki ashyigikiwe n’itsinda rigari rirangajwe imbere n’umujyanama we Niyomwungeri Pierre. Bafitanye imishinga migari izagenda itangazwa mu bihe biri imbere nk’uko Mahoro Isaac aherutse kubibwira umunyamakuru wa Paradise.rw.

Mahoro hamwe na Manager we Niyomwungeri

Mahoro agiye gukora igitaramo gikomeye

RYOHERWA N’INDIRIMBO "ISEZERANO" YA MAHORO ISAAC

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.