Likeangels Ministry ni itsinda rifite inkomoko mu kigo cy’amashuri cya Nyamirama TVT School mu karere ka Rwamagana.
Likeangels Ministry yatangiye Gicurasi 2018 batangira ari bake bane gusa (4), abahungu babiri (2) n’abakobwa babiri (2) batangirira umurimo w’lmana mu kigo cy’amashuri cya Nyamirama TVT School aho icyo gihe batangiye baririmba iz’abandi mu by’ukuri ntabwo byari biboroheye mukigo kitagiraga ibyuma kandi bakeneye gukora imyitozo.
Muri 2019 ni bwo batangije Likeangels Ministry aho abaritangijr bari nageze mu mwaka wa nyuma ariko Imana izana n’abandi bashya ni bwo bagize imbaraga nyinshi ari bwo batangiye guhimba indirimbo zabo bwite bajya no muri studio uwo mwaka inshuro zigera nko muri 2.
Likeangels Ministry yakomeje gukora muri Covid-19 ariko bagakorera kumagroup ya WhatsApp ndetse bongeye kugerageza gusubira muri studio muri 2022 Covid-19 icogoye mu mpera z’umwaka byaribigoye nabyo kuko abenshi barabanyeshuri abandi ari bwo bagisoza batarabona ubushobozi bwatuma basohora indirimbo nyinshi gusa bakomeje gukora bafatanije ndetse no kwigomwa bagahura rimwe na rimwe.
Ku wa 09 Nyakanga 2024 ni bwo Likeangles Ministry bashyize hanze indirimbo nziza cyane bise "Ni we waturemye".
Mu kiganiro na Paradise, umuyobozi wa Likeangles Ministry, Nsengiyumva Ishmael yagize ati: "Likeangles Ministry intego dufite ni ugufasha abantu mu kwegera Imana ndetse no kwamamaza ubutumwa bwiza tutagendeye ku myaka n’ubushobozi kuko Yesu na we yatangiye ubutumwa ku myaka 12 gusa."
Uretse kuririmba, Likeangels Ministry igira ibindi bikorwa bitandukanye. Umuyobozi wa Likeangles Ministry yakomeje agira ati: "Dusura abarwayi mu bitaro igihe dushoboye guhura hanyuma tugafasha n’abakene ndetse n’ibindi tubonera ubushobozi bigamije ivugabutumwa ryiza muri rusange".
Hanyuma tumaze gusohora indirimbo ebyiri gusa mu gihe gito kitarambiranye turaza gusohora n’indi kuko ni njye Producer nkaba n’umuyobozi twemeje ko taliki 20 z’uku kwezi iyindi ndirimbo izaba yasohotse.
Icyicaro cya Likeangels kiri i Rwamagana ariko hari ishami ryakomeje gukorera mukigo ndetse barateganya no gukora irindi i Kigali kuko bahafite abantu benshi babana bahari ku mpamvu z’akazi.