× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka29: Josh Ishimwe yahumurije abanyarwanda mu ndirimbo nshya yise ’Humura Rwanda’ - VIDEO

Category: Artists  »  April 2023 »  Sarah Umutoni

Kwibuka29: Josh Ishimwe yahumurije abanyarwanda mu ndirimbo nshya yise 'Humura Rwanda' - VIDEO

Umuhanzi Josh Ishimwe uhimbaza Imana mu njyana Gakondo, yashyize hanze indirimbo nshya y’ihumure yise ’Humura Rwanda’.

"Humura Rwanda sinagutaye, Humura Rwanda sinakwibagiwe, dore nguhaye umugisha, uzahesha amahanga umugisha. Aya amagambo ni ayo kwizerwa, mu kimbo cy’ivu no kwirabura, nzagusukaho amavuta y’umunezero n’ibyishimo." Josh Ishimwe mu ndirimbo yise ’Humura Rwanda’.

Josh Ishimwe usengera muri ADEPR yashyize hanze iyi ndirimbo yitwa "Humura Rwanda" mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda n’Isi yose mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabwiye Paradise.rw ko yanditse iyi ndirimbo yisunze icyanditswe kiri muri Yobu 14:7.

Josh Ishimwe ni umwe mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane muri iyi minsi. Kumenyekana kwe byaturutse ku buhanga bwe mu miririmbire ndetse n’uburyohe bw’ijwi rye. Umwihariko we mu gukora umuziki usingiza Imana mu njyana Gakondo, nabyo byamwongereye igikundiro.

Akunzwe mu ndirimbo zirimo "Reka Ndate Imana" imaze kurebwa n’abarenga Miliyono, "Hariho icyo nkwaka", "Inkingi negamiye", "Rumuri rutazima", "Yezu wanjye" n’izindi. Yaherukaga gushyira hanze indirimbo nshya mu byumweru 3 bishize, akaba yarayise "Umwami azaza".

Josh Ishimwe yamamaye mu ndirimbo ’Reka Ndate Imana’

NGIYI INDIRIMBO NSHYA "HUMURA RWANDA" YA JOSH ISHIMWE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.