Umuhanzi Bishop King Nzamba utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahumurije abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
King Nzamba yabwiye u Rwanda ko rufite Imana ikomeye ndetse rukagira n’ubuyobozi bwiza buyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame. Ibi ni nabyo aririmba mu ndirimbo ye nshya yise "Great and mighty" yasohotse mu buryo bwa "Video Lyrics".
Bishop King Nzamba ubarizwa muri Label ye yise Music & Comedy Empire iteganya gusinyisha abandi bahanzi bagakora mu buryo budasanzwe bw’iyakure, yabwiye Paradise.rw ko u Rwanda rufite Imana ndetse n’ubuyobozi bwiza, bityo ko abanyarwanda batazongera kubabara.
Aragira ati "Rwanda n’abanyarwanda ntituzongera kubabara, Mpore mpore Rwanda, mpore mpore mfubyi, Imana yaduhaye umubyeyi uzi neza uko abanyarwanda bakwiriye kuyoborwa".
Yakomeje avuga ko yiyemeje gukorera Imana mu mbaraga ze zose. Ati "Rero Imana ni inyembaraga ngomba kuyikorera uko bishoboka mu nzira nshoboye. Rero ’God is great and mighty’. Rwanda humura dufite Imana n’ubuyobozi bwiza, ibyo biduha gukomera muri ibi bihe bitoroshe".
Uyu muhanzi wahoze asengera muri Zion Temple mu Gatenga akiri mu Rwanda, avuga ko abanyarwanda nibashyira mu ngiro ibyo basabwa b’ubuyobozi bwiza bahawe n’Imana, bagakomeza kwirinda amacakubiri, nta kabuza bazahora mu mahoro n’iterambere.
Ati "Banyarwanda, mureke twubahirize ibyo dusabwa n’ubuyobozi, twubaka igihugu cyacu twirinda amacakubiri ari nayo yadusigiye uku kwezi. Twese turi Abanyarwanda turi umwe. Mpore Rwanda".
Bishop King Nzamba yatanze ihumure ku Rwanda mu ndirimbo ye nshya
REBA INDIRIMBO NSHYA YA BISHOP KING NZAMBA