× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuzuza BK Arena ntibyarangiriye aho, Chryso Ndasingwa yasohoye amashusho yahafatiye y’indirimbo Wahinduye Ibihe

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Kuzuza BK Arena ntibyarangiriye aho, Chryso Ndasingwa yasohoye amashusho yahafatiye y'indirimbo Wahinduye Ibihe

Umusore ukiri muto Chryso Ndasingwa umaze kumenyekana cyane nyuma yo kuzuza inzu ikomeye mu Rwanda izwi nka BK Arena, yashyize hanze amashusho y’indirimbo Wahinduye Ibihe yafatiye mu gitaramo yahakoreye mu buryo bw’ako kanya buzwi nka live.

Iyi ndirimbo ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda, yari yabanje gusohoka mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, ku itariki ya 2 Werurwe. Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane, dore ko bamwe bagendaga bayisubiramo (bakora cover), ibyayifashije kurushaho kumenyekana.

Ku wa 5 Gicurasi 2024 yakoreye igitaramo kitazibagirana mu nzu yagenewe ibikorwa bitandukanye birangajwe imbere n’iby’imyidagaduro, uyu musore ukiri muto aba umuntu wa kabiri mu bahanzi bo mu Rwanda ubashije kuyuzuzamo abarenga ibihumbi icumi, ni ukuvuga abuzuye ku myanya irimo, bicaye neza batabyigana.

Ubwo yari muri icyo gitaramo, mu gihe cyo kuririmba indirimbo Wahindfuye Ibihe yari ikunzwe muri iyo minsi, yarongeye ayifatira amashusho mu buryo buri live, videwo yayo bamwe bakaba bayikunzwe kurusha iya mbere, dore ko iyi videwo ikubuiyemo amateka yuko yujuje BK Arena akiri mushya mu buhanzi.

Iki gitaramo cyari gifite izina rya Wahozeho Album Launch, Chryso Ndasingwa akaba yaragize amahirwe yo gukora igitaramo ku nshuro ya mbere, akagikorera mu nzu abandi batinya ariko akayuzuza.

Iki gitaramo Chyrso Ndasingwa yari yise "Wahozeho Album Launch" cyo ku ya 05 Gicurasi, yakimurikiyemo album ye ya mbere igizwe n’indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw’amashimwe, akaba ari na cyo yafatiyemo n’andi mashusho y’izindi ndirimbo yaririmbye abanjirijwe n’ay’iyi Wahinduye Ibihe.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "WAHINDUYE IBIHE"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.