× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuba abahakanyi bahora bahakana Imana ni ibihamya ko bazi neza ko ihari

Category: Ministry  »  August 2023 »  KEFA Jacques

Kuba abahakanyi bahora bahakana Imana ni ibihamya ko bazi neza ko ihari

"Kuba abahakanyi bakunze kugaruka ku kuntu Imana itabaho, ukuntu ari ibitekerezo byashyizweho n’abantu gusa, ni bimwe mu bihamya ko Imana iriho. Nta Mana, nta bahakanyi bababaho".

Bimwe mu byavuzwe na Marlon De Blasio, agaragaza ko abahakana Mana kuba bahora mu biganiro byabo bahakana Imana bagaragaza ko itabaho, uku kubitindaho bya buri kanya ubwabyo bigaragaza ko bazi neza ko iriho.

Kuri we avuga ko iyo mu by’ukuri baba batemera ko Imana ibaho bagakwiye kumara umwanya bakora ibindi bintu byiza birimo guhangana n’ibibazo byugarije isi, niba koko intego yabo ari nziza.

Mu nyandiko yanyujije kuri Christian Post, Marlon De Blasio yagiye yifashisha ingero z’abanditsi aho agaragaza ko ibyo baba barimo bitumvikana neza ahubwo biba bifite inyungu bwite bigambiriye.

Yifashishe ibyavuzwe na Thomas Nagel aho agaragaza ko ibyo byose bavuga atari uko Imana itabaho ahubwo ni uko bifuza ko itaba ihari. Thomas yagize ati "Nshaka kumvikanisha ko abahakanyi ari ukuri, kandi ibi byo mbyemera ntashidikanya ko bamwe mu bantu b’abahanga nabonye kandi baba bazi byinshi ni abemera Mana.

Naho kuba ntemera ko Imana ibaho, ni uko gusa mbyemera, reka nizere ko ibyo nizera ari byo. Reka nizere ko nta Mana iriho, sinshaka ko ibaho, sinshaka ko bimera gutyo".

Undi muhakamana Daniel Dennett we yanditse igitabo aho we yagiraga ati “Believe in belief in God” bishatse kuvuga mu kinyawanda ‘’kwizera mu myizerere yemera Imana".

Uyu mugabo we agaragazako abizera Imana ari uko baba bashaka kumva ko ari cyo kintu cyiza kibaho gusa ati; "Abantu bizera Imana baba bazi neza ko ihari koko… kuko baba bayifata nk’aho ari cyo kintu kiza kibaho mu bintu byose bibaho. Abizera Imana baba bashaka kwiyemeza ko Imana ihari, biragoye ko waba umuhakanyi kandi ngo wiyemeza ko Imana iriho.’’

Mu nyandiko ya Marlon De Blasio yagiye yifashisha ibyavuzwe n’abahakanyi benshi kugira ngo agaragaze uburyo nabo batazi neza ibyo barimo. Yashyize hanze ibyavuzwe n’umuhakanyi Michael Shermer wagize ati; "Namaze igihe cyose ntekereza Imana, imyaka 30 yose nibaza ko yaba ihari cyangwa idahari.

Nubwo ntakiri umwizeramana ndacyayitekereza kenshi kurusha uko nabyemera. Ubwo narekerega kwizera Imana muri za 1970s, nari nzi ibijyanye no kwibaza ko Imana ihari cyangwa idahari bizahita birangira. Kandi nyamara kubera guhuza impanvu zirimo ubuzima bwanjye bwite n’umwuga, mbona igitekerezo cy’Imana kitaragiye ngo kirangire.’’

Inyandiko ya Marlon De Blasio isoza igira iti ; "Nk’umukristu ndavugira ukwizera kwanjye n’ubutumwa bwiza bw’Imana. Rero ndashishikariza abantu kwizera binyuza mu gushyira mu gaciro, babohoke bemere umuhuza nyawe w’abantu n’Imana ariwe Kristo, nkuko byahamijwe n’imbaga y’abantu kuva kera.

Bamwe mu batemera Imana nibasoma ibi, baravuga ngo wagerageje, ariko se nanone wavuga iki ku bantu bizera Kristo bakaza guhinduka bakaba abahakanyi, nabasubiza nifashishije umurongo Yohana 10:1-42, nshaka kubabwira ko ntawupfa kwiringira Christo upfa kumuvaho.’’

Mu kumvikanisha ibi yifashishe urugero rw’umuntu witwa Josh Timonen wahoze ari umuhakanyi akaza kubivamo akizera Imana. Bigaragaza ko abahakana Imana ubundi bijyana n’inyungu bwite kurusho imyezerere muri rusange.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.