Mu biterane by’iminsi itatu byiswe ‘Miracle Gospel Celebration’ biri kubera muri Uganda mu Karere ka Kamuli, umunsi wa mbere warangiye bamwe batsindiye impano muri tombola ndetse banihana ibyaha.
Ni ibiterane by’iminsi itatu byatangiye ku wa 18 bikaba bizagera ku wa 20 Ukwakira 2024. Byateguwe n’Umuryango w’Ivugabutumwa wa A Light to the Nations, umuryango utegamiye kuri leta kandi utagamije inyungu washinzwe n’uyu muvugabutumwa wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Dr. Dana Morey, ari na we uwuyoboye ku rwego rw’isi, mu gihe muri Afurika uyoborwa na Dr. Ian Tumusime.
Ku munsi wa mbere w’ibi biterane, abaturage babarirwa mu bihumbi bo hirya no hino mu Mugi wa Kamuli no mu nkengero zawo bari bitabiriye, bahabwa inyigisho zatumye bagaragaza ko bihannye ibyaha kandi batsindira impano nyinshi.
Zimwe mu nyigisho bahawe zigira ziti:
“Icyaha kiraryana. Satani yifuza ko ukora ibyaha kandi yifuza ko uba umucakara wacyo, ugahora wiciraho iteka, kandi ukumva ukozwe n’isoni nubwo ibyaha ukora waba ubikora mu ibanga. Icyaha kizagutera kumva usuzuguritse no kumva udakwiriye.
Amakuru meza ahari ni uko Kristo yishyuye ibyo byose kugira ngo ubabarirwe. Na Yesu ubwo yabonekeraga Pawulo yamusabye kujya kwigisha abantu bakava mu mwijima w’ibyaha bakajya mu mucyo, bakava mu mbaraga za Satani bakiyegurira Imana, kugira ngo bababarirwe ibyaha. – Ibyakozwe 26:18.
Icyo Imana igusaba nta kindi: ni ukuva mu mwijima ukajya mu mucyo, kuva kuri Satani ukajya kuri Yesu no kuva mu bubata bw’icyaha ukajya mu mudendezo wo kubabarirwa. Witeguye guhinduka?” Ni ko Dana Morey yasoje abaza.
Ikibazo yabajije yagisubijwe neza, abari bitabiriye bagaragaje ko biteguye ijana ku ijana kwihana bagahindukira. Si ibyo gusa kuko batsindiye impano zirimo moto, televiziyo, amagare n’ibindi.
Ubusanzwe muri ibi biterane biri kubera muri Kamuli, kuva saa 8h00 kugera 12h00 (mu gitondo) nk’uko byagenze mu Karere ka Pallisa aho aheruka gukorera ibiterane kuva ku wa 11- 13 Ukwakira, haba amahugurwa (Bold Faith Conference) aba agenewe abizera baho agamije gukomeza ukwizera kwabo.
Hanyuma ibiterane nyamukuru bigatangira kuva saa 14h00 – 19h00. Aho ni ho haba harimo ugutombora, aho abantu bitabiriye bose bari kuba bafite amahirwe yo gutsindira Televiziyo, Ihene, Moto, Igare, Telefoni Igezweho (Smartphone), Firigo n’ibindi bitandukanye.
Ni ko byagenze ku munsi wa mbere mu Karere ka Kamuli, abarimo abana bato, abagabo n’abagore batsindira televiziyo, telefoni, igare, moto n’ibindi. ibi kandi biba ari ibisanzwe aho Dana Morey akoreye ibiterane hose.
Dana Morey ni umuvugabutumwa w’Umunyamerika. Yiyemeje kuzenguruka isi abwiriza Ubutumwa Bwiza, ashinga umuryango wa A Light to the Nations ari na wo ubimufashamo.
Amaze kugera mu bihugu byinshi by’Afurika, dore ko ari ho yibanda cyane, ibihugu by’i Burayi, Amerika y’Epfo n’ahandi hatandukanye ku isi. Intego ye ni ukugeza ku bantu Ubutumwa Bwiza.