Imwe muri korari z’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, basengera mu itorero rya ADEPR mu Rwanda, babarizwa mu Muryango witwa CEP, bafite urugendo rw’ivugabutumwa mu Karere ka Nyaruguru.
Ni kuri iki Cyumweru, ku itariki 3 Ukuboza 2023, kuva saa mbili z’igitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Uru rugendo rw’ivugabutumwa, bazarukora bavuye muri Kaminuza, bagende nka Korari Elayo Family, berekeze mu Karere ka Nyaruguru, Paruwase ya Kiyonza, itorero rya ADEPR Nkakwa.
Intego y’uru rugendo rw’ivugabutumwa bazakora ishingiye kuri Bibiliya, mu gitabo cy’Abaroma, igice cya 10, umurongo wa 17. Hagira hati:“ Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.” CEP UR- Huye irabatumiye mwese.
Izindi korari ziba muri uyu Muryango wa CEP ni Enihakore na Vumilya. Uru rugendo rw’ivugabutumwa si ubwa mbere bazaba barukoze cyangwa ubwa nyuma.
Si iyi Korari Elayo Family gusa irukora kuko birasanzwe muri CEP ndetse no muri ADEPR mu Rwanda hose. Korari ziratumirana, cyangwa itorero rigatumira korari yo mu rindi torero, bakajya kubafasha kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo baririmba mu gihe cy’amateraniro.
Mu kiganiro Paradise yagiranye n’umwe mu bazitabira uru rugendo rw’ivugabutumwa, yavuze ko nta kintu kimushimisha nko kubona korari yabo yakoze icyo yise ‘sorté’ (urugendo), ikajya kuririmbira mu rindi torero.
Yagize ati: “Abantu barafashwa, abashya baje kureba (badasanzwe ari Abakristo ba ADEPR) bagakizwa, tugasenga, tukaririmba, tukavuga ubutumwa, kandi ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo Umwami wacu bukagera kure.”
CEP (Communauté Étudiants Pentecôte), Umuryango wa ADEPR ugizwe n’banyeshuri bakorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Uru rugendo rw’ivugabutumwa ruraba mu mpera z’iki cyumweru