× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali lnkingi nyuma ya "Arandwanirira Live Concert" bagarutse mu gihangano bise "Tuzataramana"

Category: Choirs  »  March 2024 »  Alice Uwiduhaye

Korali lnkingi nyuma ya "Arandwanirira Live Concert" bagarutse mu gihangano bise "Tuzataramana"

Korali lnkingi ikorera umurimo w’Imana mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Kigali mu muryango uzwi nka CEP (Communaute des Etudiants Pentecotistes).

Korali lnkingi yashyize hanze igihangano kiza cyanee bise " Tuzataramana ". Ni indirimbo itangira igira iti " lbyiringiro dufite twebwe abera ni bizima Kandi ntago bidukoza isoni kuko nyuma y’ ubu buzima hari ubundi twiringiye kuzabona lmpanda nivuga .Ni indirimbo yakoze ku mitima ya benshi ibongerera ibyiringiro kuko ikumbuza abagenzi bajya mwijuru kudacogora.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 20 Werugwe 2024 , ndetse ni imwe muzafatiwe muri concert baherutse gukora ku wa 27 Kanama 2023 mu mwaka ushize .

lyi korali lnkingi yatangiye umurimo Ari barindwi ( 7), hari mu mwaka wa 2009. Yari mumavuka ya Cep kuko icyo gihe CEP yari igizwe n’abantu 9, hanyuma 7 bahita bikoramo Korali bayita "Inkingi choir", hasigara babiri batari muri korali.

Ariko uko lbihe byagendaga bisimburana ni ko Imana yagendaga ihamagara abaririmbyi bakaguka. Mu 2012 abaririmbyi baje kwiyongera bagera kuri 38 naho mu 2015 lmana yakoze imirimo bariyongera bagera muri 90. Kuri ubu abakiri ku ntebe y’ishuri barasaga 60.

Kuri ubu korali lnkingi igizwe n’abaririmbyi 215 abasoje ndetse n’abakiri kwiga . lyi korali lnkingi yatangiye umurimo w’Imana iririmba indirimbo zo mu gitabo hamwe n’iz’andi makorari, ariko igihe cyaje kugera Imana igaba impano zitandukanye mu baririmbyi ba korari Inkingi harimo niyo kwandika indirimbo batangira kwiga indirimbo zabo bwite .

Korari Inkingi yaje gukomera nk’uko izina ryayo riri .Korali Inkingi bafata Imana nk’Inkingi yabo. Muri 2014 ni bwo korali Inkingi yatangiye gusohora indirimbo z’amajwi zidafite amashusho (Audio) Imana yakomeje kwagura umurimo w’Imana muri korali Inkingi mu buryo bwose kuko muri 2015 basohoye amashusho y’indirimbo.

Korali lnkingi bagira ibikorwa byinshi bitandukanye nko kubakira abatishoboye
gusura abarwanyi ndetse no guhumuriza abafite ibibazo.

Korali lnkingi nyuma ya "Arandwanirira Live Concert" bagarutse mu gihangano bise "Tuzataramana"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.