Korali Shalom ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yifatanyije n’abanyarwanda bose kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorew Abatutsi muri Mata 1994.
Ni ubutumwa banyujije mu ndirimbo nshya y’amashusho bise "Humura Rwanda" ifite iminota 5 n’amasegonda 47. Bayanditse mu gutanga ubutumwa mu #Kwibuka29, ikaba irimo ubutumwa bw’ihumure buri muri Bibiliya, 2 Abakolinto 1:10 havuga ngo ’Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora kandi twiringira y’uko izakomeza kuturokora’.
Iyi ndirimbo "Humura Rwanda", yatunganyijwe na Leopord wakoze amajwi, na Sabey wakoze amashusho. Aba baririmbyi b’i Nyarugenge bihanganisha u Rwanda n’abanyarwanda, bati "Humura ntibizongera. Ibyabaye ntibizongera, Rwanda we uviriwe n’Umucyo. Amateka mabi asharira ntabwo azongera,...Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo izongera ukundi".
Perezida wa Shalom choir yabwiye Paradise.rw ati "Shalom choir, ubutumwa tugenera abanyarwanda muri kino gihe ni ugukomeza kwihangana bagakomera bakegera Imana kuko ni yo itanga ihumure ryuzuye kandi niyo yaturokoye urupfu rukomeye kandi izakomeza kuturokora,
bityo ntibaheranwe n’agahinda ahubwo Twibuke twiyubaka".
Shalom Choir bazwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Uravuga bikaba, Ineza yawe, Abami n’Abategetsi, Umuntu w’imbere, Ijambo rirarema, Nduhiwe, Uwiteka wampaye amahoro n’izindi. Ni imwe muri korali zikunzwe cyane mu gihugu, ikagira akarusho ko gukora ivugabutumwa mu bikorwa yaba iby’urukundo n’ibindi bishyigikira gahunda za Leta.
Shalom Choir yahumurije abanyarwanda
REBA INDIRIMBO YA SHALOM CHOIR Y’UBUTUMWA BW’IHUMURE