× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Maranatha yo kuri ADEPR Rukiri 1 yashyize hanze indirimbo nshya bise "Yaratuzuye"

Category: Choirs  »  2 weeks ago »  Alice Uwiduhaye

Korali Maranatha yo kuri ADEPR Rukiri 1 yashyize hanze indirimbo nshya bise "Yaratuzuye"

Korali Maranatha ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR ku itorero rya Rukiri ya mbere (1), Paruwasi ya Remera, yashyize hanze indirimbo nshya bise "Yaratuzuye".

Korali Maranatha yatangiye mu mwaka wa 1996, itangira ari itsinda ry’abantu batarenze 10 baririmba mu materaniro y’umudugudu mushya nawo wari umaze igihe gito uvutse. Uko iminsi yagiye ishira iyi korali yagiye yaguka kuko ubu ifite abaririmbyi barenga 80 bitabira gahunda zose za korali.

Kuri uyu 01 Kamena 2024 ni bwo korali Maranatha yashyize hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho bise "Yaratuzuye". Bati: "Yaratuzuye adukura mu bihe bikomeye by’urupfu aduha Ubugingo buhoraho. Niwe soko yonyine yeza abantu niwe mbaraga ihesha uwizeye guhinduka ".

Korali Maranatha yaririmbyemo abantu benshi batandukanye ndetse harimo n’abafite amazina akomeye muri ADEPR aho twavugamo Aurelie DAF wa ADEPR. Abandi bazwi baririmbye muri iyi korali ni Umuvugabutumwa Fred Kalisa n’abandi.

Bamwe mu baririmbye muri iyi korali bari kubarizwa hirya no hino ku isi nk’i Burayi no mu bindi bihugu bikikije u Rwanda, hari kandi abo Imana yahaye inkoni y’ubushumba bayoboye amatorero akomeye mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Iyi korali yakoze album ya mbere y’amajwi muri 2009, ikora iya 2 muri 2014 Nteziryayo Simeon, Perezida w’iyi korali yatangaje bateganya ko mu mpera za 2019 bizaba bashyize ahagaragara album yabo ya mbere y’amashusho.

Kuri 13 Ukwakira mu mwaka wa 2019, ni bwo iyi korali yakoze album ya 3 aho cyari igitaramo cyafatirwagamo amashusho y’indirimbo ziri kuri iyo album ya 3.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.