Korali Louange ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatsata, yahishuriwe ko kuririmba gusa bidahagije ahubwo ko ikwiriye no gukora ibikorwa by’urukundo bihereza indirimbo baririmba.
Ni muri urwo rwego abaririmbyi ba Louange choir boroje ihene abatishoboye 17 bo mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke ndetse banatanga ubwisungane mu kwivuza ku barenga 120. Ibi babikoze mu giterane cy’ivugabutumwa iyi korali yakoreye kuri ADEPR Bwenda muri Muhondo nk’uko tubicyesha Radio Umucyo mu butumwa yanyujije kuri Twitter.
Ibikorwa by’urukundo ni ingenzi cyane ariko usanga bikorwa na bacye mu bakorera Imana, kandi Ijambo ry’Imana rivuga ko "Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi." Yakobo 1:27.
Korali Louage, ibarizwa mu itorero rya ADEPER Gatsata, mu Karere ka Gasabo. Yatangijwe n’abariribyi 60, batangiye kuririmba ari korari y’abana. Mu 2000 ba bahanzi b’abana bafashe izina rya korari Louange kuko bari abamaze kuba abasore n’inkumi.
Mu 2013 ni bwo bamuritse umuzingo wa mbere w’amashusho (Album) ugizwe n’indirimbo 10, nyuma yo gusohora imizingo itatu y’amajwi. Ni korali imaze kuba ubukombe, gusa imaze iminsi itumvikana cyane mu itangazamakuru nk’uko byahoze.
Bishimiye korozwa ihene na Korali Louange