× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Jerusalem yinjije abanyarwanda mu munsi mwiza w’ubwigenge mu ndirimbo bise "Inkuru z’ibyishimo"

Category: Choirs  »  6 days ago »  Alice Uwiduhaye

Korali Jerusalem yinjije abanyarwanda mu munsi mwiza w'ubwigenge mu ndirimbo bise "Inkuru z'ibyishimo"

Jerusalem ni korali ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, ururembo rwa Rubavu, Paruwase ya Rubona, itorero rya Rushagara aha ni mu ntara y’Uburengerazuba.

Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024 ni bwo korali Jerusalem yinjije abanyarwanda mu munsi mukuru w’ubwigenge ishyira hanze indirimbo nziza cyane yari itegerejwe nabatari bake bise "Inkuru z’ibyishimo".

Numva mu matwi yange inkuru z’ibyishimo zivuga ibyururutsa imitima zivugako imbohe zibohowe agakiza karatwegereye ,aje kumaraho agahinda kose n’imiruho ijya itunaniza niyo mpamvu tudakwiye gutinya kuko itubereye maso irahari ntisinzira ntirambirwa humura izabikora.

Yabwiye Abraham iti ’Nzaguha umugisha kandi uzakwanga wese nanjye nzamwanga, nanjye nzamwanga, ibyo ni ibyiringiro bidukomeza mu rugendo bikatwemeza ko natwe turi Abanyamugisha"

"Iyo Mana yabwiye Yakobo iti humura nubwo byaba bimeze nk’umuriro ntukabitinge kuko ntacyo byagutwara Yakobo"

Inkuru z’ibyishimo ni indirimbo ya gatatu igiye hanze mu ndirimbo zafatiwe mu gitaramo korali Jerusalem iherutse gukora bise "Mbazaniye ihumure album launch" cyabaye ku wa 9-10 Werugwe 2024 aho bakoraga alubumu yabo ya kabiri.

Mu kiganiro na Paradise, umuyobozi wa Korali Jerusalem, Vedaste Habimana, yagize ati: "Turi gutegura igiterane cy’ivugabutumwa kizaba le17_18/08/2024, ni giterane gifite intego igira iti:"Kubaho mu buzima bw’ibyo twizera" 1Abakorinto 16:13_14, aho tuzaba turi kumwe n’amakorali atandukanye."

Korali Jerusalem imaze kwaguka dore ko ariyo yabyaye korali Hermoni yaririmbye "Amatunda". Korali Jerusalem ifite abaririmbyi basaga 80. Iyi ndirimbo yabo nshya "Inkuru y’ibyishimo", ije isanga "Ihumure", "Imbabazi zawe", "Dufite ibihamye".

.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.