× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Ituze na Filaderifiya banditse amateka ku musozi batukiweho - PHOTOS

Category: Choirs  »  1 April »  Pastor Rugamba Erneste

Korali Ituze na Filaderifiya banditse amateka ku musozi batukiweho - PHOTOS

Amateka ni kimwe mu buzima yaba meza cyangwa mabi ntashobora kwibagirana. Iyo ugeze mu Ntara y’Amajyepfo ukavuga ku Munara ahitwa kwa Mana ivuga, benshi bahita bumva izi korari ari zo Ituze na Filaderifiya zakoze umurimo utoroshye mu cyumba cy’amasengesho yahuruzaga abatuye iyi Ntara y’Amajyepfo.

Aya makorari yombi ubu asengera mu itorero rya Living Word Temple Paruwase ya Save aho ababyeyi, abari, abagabo n’abasore bagaragaye bakenyeye, abagabo mu makote y’imikara bacinya umudiho bishimira Imana yabazahuye bakaba batakibundabunda.

Umunyamakuru wa Paradise.rw mu gusoza igiterane yegereye Perezida w’impuzamakorari Ituze na Filaderifiya, Bwana Nkurikiyinka Venuste agira icyo adutangariza.

Yagize ati: "Twahuje amakorari yombi kugira tubone imbaraga, byaduhaye gutuma dutaraka tuvuna sambwe duca umugara, mbega abazimu bapfuye agasuzuguro kabo kashize".

Aya makorari yaboneyeho gushimira cyane umucuranzi Innocent wabafashije mu gutegura no guhuza amajwi n’umuziki bagasohoka badasobanya mu gitaramo cy’amateka aha i Mugogwe, cyabaye ku wa 23 Werurwe 2024, kibera mu kibuga cy’umupira.

Korali Ituze na Filaderifiya banditse amateka ku musozi batukiweho

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ishimwe kuko ivuga bikaba

Uwiteka. Yakoze. Imirimo kururiyamusi. Wa 23werurwe 2024 nubundi. Badayimoni uwiteka aracyabatugabiza ihuye kuwagatatu. Mumateraniro no kucyumweru.
Zaburi 91_1 ukarajyiza icyo jyice

Cyanditswe na: nkuricyiyi venuste  »   Kuwa 02/04/2024 13:39