Korali Hoziyana ni itsinda ry’abaririmbyi ribarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge ariko igakora umurimo w’Imana mu bice bitandukanye.
Korali Hoziana ni imwe mu makorali yamenyekanye kandi yabayeho kuva kera muri iki gihugu cy’u Rwanda dore ko imaze imyaka irenga 55 ikora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo ku itorero rya ADEPR Nyarugenge.
Nyuma y’iminsi mike ni bwo korali Hoziyana yashyize hanze Alubumu yabo bise "Dufite ibihamya" igizwe n’indirimbo umunani arizo: Dufite ibihamya, Ubwo Yesu ahari, Utwihishurire, Turagutegereje, Nzahimbaza Uwiteka, Mugeni wa Yesu, Naguzwe Amaraso na Tugumane".
lyi Korali Hoziana ifite amateka ahera mu mwaka wa 1967, muri uyu mwaka ni bwo Rev. Kayihura Jacob yavuye mu Ntara y’Iburengerazuba, ahitwaga Gisenyi Imana imwohereje kuvuga ubutumwa mu Mujyi wa Kigali, agira ikicaro i Gasave ku Gisozi, birangira hanavukiye korali.
Nyuma y’umwaka umwe mu 1968 uyu mukozi w’Imana yaje gutangiza itsinda ry’abaririmbyi bagera kuri batanu barimo umufasha we, abakobwa be babiri n’umuvugabutumwa witwaga Mbuzukongira Gaspard nyuma waje kuba Pasiteri.
Korali yakomeje kwaguka ikorera aha i Gasave, bigeze mu 1978 ikurwamo ebyiri, abari batuye mu gice cya Nyakabanda na Gikondo boherezwa i Nyarugenge, abandi basigara i Gasave mu Murenge wa Gisozi,
Abasigaye i Gasave nibwo baje kwitwa Korali Gasave, naho abagiye i Nyarugenge mu 1978 nibo baje kwitwa Korali ya Kigali, mu mwaka wa 1980 bahindura izina bitwa Korali Hoziyana.
Mu 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu b’iyi korali bayiburiyemo ubuzima, ariko ikomeza kwaguka.
lyi korali iherutse gukora igitaramo cyatangiye ku wa 10-11 Kamena 2023 cyabereye aho iyi korali isanzwe iteranira kuri ADEPR Nyarugenge kitwaga "Tugumane live concert" ariho izi ndirimbo nshya zafatiwe amashusho yazo.