Korali Agape, imwe mu makorali akorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge, ndetse akunzwe cyane yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ijambo".
Korali Agape yatangiye umurimo w’lmana mu 1997 itangira ari itsinda ry’ivugabutumwa (Groupe d’evangelisation). Mu 1999 ni bwo yabaye korali, gusa muri 2001 ni bwo yabaye korali mu buryo budasubirwaho. Izina ’Agape’ barikuye muri Bibiliya aho iri jambo risobanura ’Urukundo rw’Imana’.
Kuri uyu 10 Kanama 2024 ni bwo iyi korali yashyize hanze indirimbo nziza cyane bise " Ijambo",mu buryo yakozwe bw’amajwi na Benjam Pro, mu gihe amashusho yafashwe ndetse atunganywa na Producer Sinta.
Muri iyi ndirimbo batangira bagira bati bati "Iryo jambo ni ryo rituyobora, ni ryo ridukomeza, ni ryo ritubeshaho, ryishakira inzira aho rinyura nta cyaryitambika kuko rikomeye nka nyiraryo".
Bati "Imigati yose ijya irangira, abayiriye bose bagashiraho. Amafi yose ajya arangira abayariye nabo bagashiraho, ibyo dutunze byose bijya bishira bikarangira, natwe tubitunze twese tugashiraho, ubwiza n’ikimero n’uko uteye bijya birangira, nawe ubifite rwose ugashiraho, ariko Ijambo ryawe Yesu we ntirishira, rihoraho. Ni ryo ridutunze ku manywa na nijoro, ni ryo ritubeshaho mu mvura no ku zuba".
Korali Agape yamamaye mu ndirimbo zirimo "Ukuboko Kwiza" yakunzwe cyane ikigarurira imitima ya benshi. Izwiho gucuranga umuziki w’umwimerere na cyane ko ifite ibyuma byayo bwite bigezweho.
Mu ndirimbo zayo yibanda ku gukomera kw’Imana n’ubundi butumwa bushoye imizi mu Ijambo ry’Imana.
Ryoherwa n’indirimbo nziza ya korali Agape bise "Ijambo".