Umwe mu bafatwa nk’igihangange mu bandisti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Karen Kingsbury, yavuze ukuntu yabuze icyapiro bakorana ngo asohore igitabo yise "Where Yesterday Lives".
Where Yesterday Lives, ni igitabo cy’iyobokamana cyibumbatiye ubutumwa bw’iyobokamana. Cyasohotse binyuze mu nzira igoye kuko umwanditsi wacyo yari yarabuze icapiro ryamufasha kugisohora.
Umwanditsi Karen Kingsbury umaze kwandika ibitabo birenga 100, avuga ko yahoze ari umunyamakuru muri Los Angeles Times, aho yatangiye ari umunyamakuru wa Siporo akaza no kuba umunyamakuru wandika inkuru ku banyabyaha by’umwihariko.
Izo nkuru zikaba zaravugaga ku bintu byabayeho bitari ibihimbano bitandukanye n’ibyo yari azanye by’inkuru zishingiye ku myizerere gusa.
Kingsbury avuga ko yafashije Francine kwandika igitabo yise Redeeming Love, akomeza kuyoborwa n’Imana, arekera kuba umwandisti w’inkuru z’abantu bakoze ibyaha, ahinduka umwanditsi w’ibitabo bya Gikiristu.
Akomeze inkuru ye avuga ati "Naje kwandika igitabo cyanjye cya mbere cya Gikiristu, uwarebereraga inyungu zanjye mu bwanditsi yanzura kurekera gukorana nanjye arambwira ati "Karen wari ugiye kuba umusitari ukamamara none ibi n’ibiki ugiye kwandika?. Yarandetse ntangira kwikorana".
Kingsbury avuga ko yangiwe inshuro zigera kuri mirongo itatu kugira abone icyapiro ryamufasha kubona aho acapira icyo gitabo, avuga ko byamufashe umwaka wose kugira ngo abone uwamufasha.
Nyuma y’umwaka yaje kwakira telephone iturutse muri Multnomah Publisher bamubaza niba yarabonye icyapiro ryo gusohora igitabo cye bari bumvishe, ababwira ko ataragisohora. Akomeza avuga ko bamwinginze bakamusaba kugirana amasezerano kugira ngo abandikire byibuze ibitabo bitatu.
Kingsbury w’imyaka 59, ubu yigisha muri kaminuza yitwa Liberty University. Igitabo cye Where Yesterday Lives cyasohotse mu 1997 gisohowe na Multnomah Publisher.
Uyu mwanditsi washakanye na Don Russell mu 1989, arangiza inkuru ye abwira abanditsi bakiri bato ati "Kigumane kugeza Imana ikinze imiryango" [imiryango y’ibikurwanya] kuko birakwiye ntawamenya icyo Imana iguteganyira imbere hawe.
Kingsbury ari mu banditsi bakomeye b’Ibitabo bya Gikristo. Mu byo yanditse harimo: Where Yesterday Lives, (1998) ; When Joy Came to Stay, (2000) ; On Every Side, (2001) ; Oceans Apart, (2002) ; Divine, (2006) n’ibindi.
Kingsbury ni umwanditsi ukomeye muri Amerika